Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Joackiam Ojera ageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2023, kuri uyu wa Kabiri yahize atangirana imyitozo n'abagenzi be bitegura gukina na Kiyovu SC.

Ubwo hategurwa imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona y'u Rwanda ikomeza mu mpera z'iki cyumweru, mu rwego rwo kwitegura uyu munsi Gikundiro yatangiye kwitegura yongeramo umukinnyi mushya.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa kabiri ibera mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo nibwo umugande Jockiam Ojera yeretswe abakinnyi bagenzi be, abatoza b'iyi kipe ndetse n'abafana.

Uyu mukinnyi ukina asatira aciye kuru ruhande cyane cyane urw'iburyo imbere, akaba afite amasezerano y'amezi atandatu akinira Rayon Sports nk'uko byumvikanyweho n'ikipe ye yari asanzwemo akinira ya URA FC.

Amafoto ya Joackiam Ojera akigera mu Nzove:

The post Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-joackiam-ojera-wamaze-gusinyira-rayon-sports-yatangiye-imyitozo-na-bagenzi-be-mu-nzove/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-joackiam-ojera-wamaze-gusinyira-rayon-sports-yatangiye-imyitozo-na-bagenzi-be-mu-nzove

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)