Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rimaze igihe gito rimenyesheje abanyamuryago baryo, ko bagomba gushaka aho bazakinira imikino y'igice cya kabiri cya Shampiyona kuko Stade ya Kigali igiye kuvugururwa.
Byitezwe ko imirimo yo kuyivugurura izihutishwa ku buryo bukomeye kugira ngo izakire umukino uzahuza abakanyujijeho bazitabira inama ya FIFA izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023.
Uyu mwanzuro wamenyeshejwe amakipe asanzwe yakirira imikino kuri iki kibuga mu bagabo arimo Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United FC, Gorilla FC, APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.
Aya makipe yamenyeshejwe ko agomba kuzishakira aho azakirira imikino ku bindi bibuga biri mu mijyi itandukanye, gusa Ferwafa ikabafasha mu buvugizi.
Uyu ni umwanzuro watinze gufatwa, gusa amarenga yawo yari amaze igihe kirenga umwaka, kuko Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) yari yavuze ko iki kibuga kitemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.
Amakipe yatangiye gusongongera ku mbogamizi zo kutagira ibibuga byiza byakwakira imikino ya Shampiyona biri mu Mujyi wa Kigali, wagakwiye kuba uyoboye indi mu kubigira.
Nubwo amakipe adatunguwe, abakunzi b'umupira w'amaguru n'amakipe ubwayo bazagirwaho ingaruka n'iyimurwa ry'imikino bakurikiraniraga kuri iyi stade.
Biragoye ko amakipe azabona ibyo yateganyaga muri uyu mwaka w'imikino byinjirijwe ku bibuga, ndetse n'ibyo yashoboraga kwereka abakunzi bayo birimo imikino myiza.
Umunyamabaga mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yabwiye IGIHE ko nubwo bitabura kubangamira inyungu z'amakipe ukurikije uko yari yiteguye, mu nyungu rusange z'umupira w'amaguru mu Rwanda bagomba kwishakamo ibisubizo.
Ati 'Ni umwanzuro tumenyeshejwe vuba kubera inama ya FIFA iteganyijwe kubera mu Rwanda. Twe rero n'abandi bakiriraga kuri kiriya kibuga tugomba kwemera guhangana n'ingaruka bizatera, kuko ni ku nyungu za ruhago mu Rwanda.'
Kuva imikino igiye kuba myinshi ku bibuga bitandukanye, bishobora gutuma amakipe akina imikino ku masaha ya kare.
Ubusanzwe imikino yabaga kare yatangiraga saa cyenda, ariko imikino ishobora gutungurana ikagera na saa sita.
Amakipe menshi mu yakiriraga imikino mu Mujyi wa Kigali ari mu biganiro byo kujya yakirira kuri Stade ya Bugesera, ibi bikazatuma habaho guhurira kuri iki kibuga ari benshi kandi nta matara ariho ngo bakine na nijoro.
Ibi bizagarura amasaha imbere azaba ataberanye no kuba abakinnyi batanga umusaruro uhagije nkuko bikwiye. Ibihe byasubira nk'uko byari bimeze 2020-2021 ubwo amakipe yakinaga ku zuba ry'igikatu.
Amakipe kandi azahura n'ikibazo cy'ingendo ndende zizabaviramo umunaniro ukomeye.
Ikipe ya AS Kigali na Police FC hari amahirwe menshi ko zizakirira imikino mu Karere ka Muhanga, APR FC isanzwe iba i Shyorongi ikajya kwakirira imikino kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Aya makipe agiye kujya akora izo ngendo azahura n'ibibazo by'umunaniro, cyangwa afite ubushobozi yisange yagiye mu mwanya wo kuba yakwimukira muri utwo turere azaba yakiriramo,
Kubura kw'abafana ku bibuga ni kimwe mu bibazo bizagaragara ku mikino y'aya makipe umunani abarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Usibye APR FC na Rayon Sports zifite abakunzi benshi kandi mu ntara zitandukanye, izindi kipe nka Gasogi United, Kiyovu Sports na AS Kigali zikomoka mu Mujyi wa Kigali zizagorwa no gusanganirwa n'amakipe aho zizerekeza.
Aya makipe azahura n'ibyo bibazo mu gihe cy'amezi abiri gusa kuko Stade ya Kigali iri Nyamirambo, izaba yamaze kuvugururwa.
IVOMO:IGIHE