Amakosa yakozwe nabazanye Demarco mu Rwanda,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yaririmbiye mu Rwanda ku wa 28/01/2023 muri BK Arena mu gitaramo cyitabiriwe n'abatageze no kuri 50 cyane ko abari bafitemo akazi ari bo bari benshi kurusha abitabiriye.

Ntabwo byaherukaga kuba ku bahanzi bakomeye bavuye hanze gukora igitaramo ntikitabirwe kuri iki kigero.

InyaRwanda yakusanyije amakosa atandukanye yakozwe mu itegurwa ry'igitaramo ashobora kuba yarabaye intandaro yo kutitabirwa.

Guhuzagurika mu mitegurire

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2022 cyahawe inyito ya Dutty December nk'ibisanzwe muri BK Arena. Cyari cyateguwe na sosiyete ya Diamond League Entertainment (DLE).

Bitunguranye ariko igitaramo cyegereje cyaje gusubikwa bivugwa ko byatewe no kuba indege yagombaga kuzana uyu muhanzi yaramusize.

Igitaramo cyahise gisubikwa nyuma bitangazwa ko kizaba muri Mutarama uyu mwaka cyahinduriwe izina cyikitwa 'Demarco Live in Kigali'. Uhereye ku kuntu cyamamajwe na byo ubwabyo ni iki ikibazo.

Demarco yageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa 26 Mutarama 2023 mu gihe yari afite igitaramo ku wa 28 Mutarama 2023. Aho waboneraga ko abateguye igitaramo bari guhuzagurika ni uko no ku kibuga cy'indege wabonaga batari guhuza.

Bari babanje guhuruza itangazamakuru ku wa 25 mu gicuku bamwe mu banyamakuru barara ku kibuga cy'indege, barambiwe mu rukerera barikubura barataha, bakimara kumenya ko uyu muhanzi azaza ku munsi uzakurikiraho.

Bajya no kumwakira wabonaga bahuzagurika, mu gihe hamenyerewe ko umuhanzi iyo ari buze mu Rwanda yakirwa n'abakobwa bakamuha indabo ku kibuga cy'indege, Demarco we si ko byagenze.

Uyu muhanzi waje habura iminsi ibiri ngo igitaramo kibe, wumvaga na bamwe mu bari mu ikipe yamuzanye bajujura nk'abatamuzi.

Uretse kuba abanyarwanda benshi batari bamuzi, nta kiganiro n'itanagazamakuru yigeze akora ahubwo yazengurutse mu binyamakuru umuntu yabarira ku ntoki ubundi arituriza.

Demarco ntabwo ari umuhanzi abanyarwanda bari bakeneye!

Nyampinga Letitia wiyita Rocky Try usanzwe akora ibyo kumurika imideli mu bihugu birimo Ubwongereza aho yakuriye, ni we wari ukuriye itsinda rinini rya Diamond League Entertainment yateguye iki gitaramo.

Kuba atarakuriye mu Rwanda cyangwa se atahaba cyane bishobora kuba biri mu byatumye atekereza ko Demarco ashobora gutegura igitaramo cyikitabirwa.

Ndetse agapfa kwemera inama zose n'abamuri hafi byashoboka ko umuziki basanzwe bumva utandukanye n'uwo abanyarwanda baharaye uyu munsi.

Demarco aheruka gukora 'hit' mu 2017 ubwo yahuriraga na Akon na Runtown mu ndirimbo bise 'No Wahala' yakunzwe cyane. Iyi niyo abanyarwanda bazi ye kandi nayo imaze imyaka irenga itanu ikozwe.

Indi ndirimbo afite yakunzwe ni iyitwa 'I Love My Life'. Iyi imaze imyaka 11 ikozwe bivuze ko nayo itari gutuma abanyarwanda bashamadukira uyu muhanzi.

Ubunyamwuga buke

Iki gitaramo cyagombaga kuririmbamo abahanzi 11 barimo abanyarwanda 10 ndetse na Demarco ubwe. Habura iminsi mike, Ish Kevin na Chriss Eazy bahise batangaza ko batazaririmba muri iki gitaramo.

Bombi bitsaga ku kuba abateguye igitaramo nta bunyamwuga bari gukorana ibintu byabo. Nk'itangazo rya Giti Business Group ireberera inyungu Chriss Eazy, yavuze ko Diamond League Ent nta bunyamwuga ifite mu byo iri gukora.

Itangazo ryashyizwe hanze, ubu buyobozi bw'iyi sosiyete ireberera inyungu uyu muhanzi, bugaragaza ko butishimiye kuba atazaririmba muri iki gitaramo cyiswe 'Demarco Live in Kigali.'

Rigakomeza riti ''Nyuma y'ubusesenguzi twakoze, twahisemo gukura Chriss Eazy ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo kubera kutagira gahunda ndetse n'ubunyamwuga buke bw'abagiteguye.''

Rikomeza rivuga ko nka label hari 'standards' yashyizeho bityo kubera ko kuri iki gitaramo iz'abateguye zidahura n'izayo [label] bahisemo gukuramo umuhanzi wabo.

Igitaramo cyo mu kwa mbere!

Akenshi biragorana ko igitaramo cyo mu mezi atangira umwaka cyakwitabirwa kubera ko amafaranga abantu baba barayakoresheje mu mpera z'umwaka.

Biragoranye no kuri iki gitaramo cyari kwitabirwa cyane ko uretse Demarco nta 'hit' aheruka no muri uku kwezi abantu baba bakisuganya.

Demarco w'imyaka 40 ukomoka muri Jamaica yataramiye Abanyarwanda ku wa 28 Mutarama 2023 muri BK Arena. 

Abahanzi nyarwanda icyenda ni bo bari basigaye muri 11 bari bateganyijwe gusangira urubyiniro na Demarco. Abo ni Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Muri aba bahanzi bose haririmbye batatu barimo Ariel Wayz, Kivumbi na Bushali abandi bamwe barabyanga, abandi babwirwa n'abateguye igitaramo ko bitakunda ko baririmba cyane ko kubera gutegereza ko abantu baza byageze saa yine nta muhanzi urajya ku rubyiniro.

Aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs nibo bavanze imiziki.

Ange wagombaga kuza ku rubyiniro agafatanya na MC Nario yagiyeho rimwe kigitangira ntiyongera kugarukaho.

Kwinjira ku baguze amatike mbere byari 5 000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000 Frw. Mu gihe ku muryango byari 10 000 Frw, 15 000 Frw,  25 000 Frw  na  35 000 Frw.

Ugereranyije aya mafaranga ntabwo yari menshi ku buryo iyo abantu baba bashaka kwitabira iki gitaramo bari kuza.

Bushali ari mu bahanzi batatu b'abanyarwanda baririmbye muri iki gitaramo mu gihe hagombaga kuririmbamo icyendaKuri BK Arena ntabwo wari kumenya ko habereye igitaramoBK Arena yari irimo ubusa Ariel Wayz yapfuye kuririmba Kivumbi yaririmbiye abafana bake bari bahari Abafana bari mbarwa Demarco ntabwo azakumbura ibyamubayeho mu Mujyi wa Kigali Demarco yaririmbiye abafana mbarwa baje mu gitaramo cye mu Rwanda Demarco yagiye mu kivunge cy'abafana mbarwa bari baje mu gitaramo cye abafatanya nabo guceza

Indi nkuru wasoma bijyanye: Abahanzi barwaniye kuririmba mbere! Demarco yasize umugani mu gitaramo yakoreye i Kigali-AMAFOTO+VIDEO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125505/amakosa-yakozwe-nabazanye-demarco-mu-rwanda-akaririmbira-abantu-mbarwa-125505.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)