Leta ya Kongo imaze iminsi yiriza amarira y'ingona ngo M23 yishe abantu ahitwa Kishishe mu karere ka Rutshuru kugirango yirize imbere y'Umuryango Mpuzamahanga kandi ariyo nyirabayazana. Kishishe ni agace kabarizwamo abaturage basaga 7000 gaherutse kuberamo imirwano mu kwezi k'Ugushyingo 2022 hagati ya M23 n'ingabo za Kongo FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura, Mai Mai na CODECO.
Leta ya Kongo yohereje Mai Mai ubwo ingabo za M23 zafataga Kishishe ngo zibarwanye nuko imirwano iraba hapfa abaturage bagera ku munani kandi M23 itangaza amazina yabo.Â
Hadaciye n'amasaha make, Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y'abapfuye; urugero nk'Umuvugizi w'Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50, umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya avuga abasaga 100, nyuma yaho Julien Paluku Minisitiri w'Inganda wabaye Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru avuga abarenga 300.Â
Habaye guhuzagurika bitandukanye bikozwe n'inzego zitandukanye harimo n'abahagarariye LONI kugeza ubwo itsinda ry'abanyamakuru babiri Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni ndetse n'umunyamategeko Gatete Ruhumuliza Nyiringabo bajya Kishishe bagakora iperereza ryabo aho bavuganye n'abatangabuhamya batandukanye aho imirwano yabereye.Â
Raporo yabo ifite paji 29, igaragaza ukuri mpamo gushingiye ku bimenyetso no ku buhamya bw'abaturage bari bahari mu gihe cy'iyo mirwano, ari na bo batangaje amazina ya benewabo bapfuye, banerekana n'imva bashyinguyemo.
Kugira ngo babashe kugera muri ako gace, basabye uburenganzira M23 kuko ariyo ikagenzura, inabacungira umutekano. Gucungirwa umutekano na M23 bemeza ko ntacyo byahinduye ku buhamya bahawe n'abaturage, dore ko hari n'abaturage bayishinja imbonankubone uruhare muri ubwo bwicanyi.
Muri make ibyabereye Kishishe nuko Ingabo za Leta na FARDC zashatse kwisubiza Kishishe bohereza Mai Mai yambaye imyenda ya gisiviri bagahangana n'ingabo za M23 babateze igivo (ambush).Â
Nyuma y'imirwano M23 yasabye abaturage kuva mu nzu zabo aho bari bihishe, basabwa kureba niba hari abaguye muri iyo mirwano babazi. Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n'ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.
Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b'aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n'abaturage, babona kubashyingura. M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.
Imyirondoro y'abapfuye yashyizwe hanze muri Raporo igaragaza ko abaturage umunani bapfuye, barimo uwitwa Fumbo Miss, Segatumberi James, Mumbere Dieu Aimé (Umuhungu wa Shakwira), Serugendo Manishimwe uzwi nka Mushime (umuhungu wa Segatumberi James), Semutobe Kuhongera, Paluku Siwatura Letakamba André, Maman Kamuzungu na Mutampera.
Abandi bapfuye b'abarwanyi, Raporo nabo ivuga amazina yabo kuko harimo uwitwa Mushi (Baba Tumu), Nizeye (Baba Zawa), Baseme Karekezi, Bahati Sentama, Batahwa Ndaki-Joel, Semugaye (Baba Chatete), Muhawe Munyazikwiye, Kababa Ndamiyeho, Manyinya Deo, Sebuhoro Kajolite, Kinyoni Mweshi, Zaire Nzabonimpa na Rukenyera Ndimubanzi.
Leta y'u Rwanda ntiyahwemye gutangaza ko igisirikari cya Kongo, FARDC gikorana n'imitwe yitwaje intwaro yayogoje Kivu y'Amajyaruguru. Raporo nshya nayo irabihamya ndetse abaturage mu buhamya batanze, basa nk'ababimenyereye dore ko nka FDLR na Mai Mai ari bo bashinzwe gusoresha muri Kishishe. Raporo ivuga ko ako gace ka Kishishe na Bambo, nta ngabo za Leta zihabarizwa uretse kuhaca rimwe na rimwe, ubundi zikifashisha FDLR, Mai Mai, PALECO n'abandi mu gihe hari imirwano na M23.Â
The post Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye appeared first on RUSHYASHYA.