Andi makuru ku Barundi 24 bafatiwe muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo Polisi ya Uganda yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mutarama 2023, yavuze ko abo Barundi bafashwe ku wa 29 Ukuboza 2022, bari mu modoka yabanje guhagarikwa na Polisi kubera kurenza umubare w'abagenzi yemerewe gutwara.

Polisi ivuga ko mu iperereza, yasanze abo Barundi baturutse mu ntara zitandukanye z'icyo gihugu bajyanywe no gukora imirimo iciriritse muri Uganda, aho buri muntu ngo yasabwaga kubanza kwishyura 300,000 Fbu.

Bafashe imodoka za Iteka service na Platinum, basohoka mu Burundi banyuze muri Tanzania, binjirira ku mupaka wa Mutukula uhuza Tanzania n'u Burundi. Ayo mafaranga ngo yagombaga kubavana mu Ngozi akabageza i Kampala.

Polisi yakomeje iti "Kubera ubwoba bwo gutinya gufatwa n'inzego z'umutekano ku mupaka wa Mutukula, bavuye mu modoka habura kilometero nk'eshatu ngo bagere ku mupaka. Abashoferi babahaye Umurundi baziranye, wabanyujije mu nzira zitemewe (panya) mu ishyamba riri hafi y'umupaka wa Mutukula."

"Uwo mugabo w'Umurundi yabashyikirije abashoferi ba taxi yo muri Uganda ifite ibirango UBM 711K ngo ibajyane muri Wakiso â€" Kampala."

Polisi yatagaje ko kugeza ubu aba Barundi 24 bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi mu gihe iperereza rikomeje, naho Abanya-Uganda babiri barimo umushoferi n'umwunganira bo bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu.

Polisi ivuga ko aba bantu binjizwa muri Uganda rwihishwa cyangwa bakoresheje viza zo gusura igihugu, cyangwa bakanyuzwa muri Uganda bajyanwe mu bindi bihugu.

Yakomeje iti "Iyo bahageze bakoreshwa imirimo itandukaye nko mu kabari, ababyinnyi muri za karaoke, uburaya n'ibindi."

Polisi ya Uganda kandi yatangaje ko mu karere ka Pader yahafatiye undi murundi byatangajwe ko yitwa Nyomuro Jackson w'imyaka 18, wavugaga ko atazi aho hantu ndetse atabasha kuvuga ururimi rwaho, ahita ashyikirizwa inzego z'umutekano.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Andi-makuru-ku-Barundi-24-bafatiwe-muri-Uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)