Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Convention Center. Cyabaye nyuma y'icyo baherukaga gukora mu 2019, icyo gihe bari bacyise 'Intango Kanywabahizi.'
Kiri mu bitaramo byubakiye ku muco w'u Rwanda byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n'inkundura y'icyorezo cya Covid-19 cyamaze imyaka ibiri cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.
Iki gitaramo iri torero ryafashijwemo na Ruti Joel, wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya yise 'Musomandera'. Iyi akaba ari album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki gakondo.
Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye guharanira kuba intwari kuko 'wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayasinda!'
Igice cya kabiri cyaganjwe n'imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.
Itorero Ibihame by'Imana ryakoze iki gitaramo, n'ubundi ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk'Intore nshya, ariko aza kwitaba Imana kitabaye.
Bahamagaye ababyeyi b'uyu muhanzi  babaha umwambaro wa gakondo Buravan iyaba ahari yari kwambara, yinjizwa mu banyamuryango b'Ibihame.
 Iri torero ryatangiye mu 2013.Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.Umubyeyi wa Buravan yari yizihiwe Akanyamuneza kari kose ku bitabiriyeÂ
Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye anaririmba indirimbo ya Buravan yise 'Ni Yesu'
Ahabereye igitaramo hari huzuyeÂ
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriyeÂ
Itorero Ibihame ryanyuze benshiÂ
Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Isheja Sandrine n'umugabo we bari baryohewe n'urwenya rwa Rusine
Ababyeyi ba Buravan bari bitabiriye iki gitaramo
Raissa uvukana na Buravan ndetse uyu akaba ari umwe mu bavandimwe uyu muhanzi yakundaga cyane yari yitabiriye igitaramoÂ
Imyambaro yitiriwe Buravan yari iri gucuruzwaÂ
Hamiss Sango ukorera Radio/Tv 10 ni umwe mu bari bitabiriyeÂ
Sandrine Isheja ni umwe mu bari bitabiriyeÂ
Mukuru wa Buravan yari yitabiriyeÂ
Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bari bitabiriyeÂ
Massamba ni umwe mu bari bitabiriyeÂ
Abakuru bari bizihiweÂ
Victor Rukotana ni umwe mu byamamare byari bihari Abera bari bizihiwe gakondo Ku muryango ni uku byari bimeze...Abakobwa bafashaga iri torero mu kugorora ijwi Ruti yarabyinnye biratinda Ababyeyi ba Buravan bahawe umwambaro yari kuzambara yinjira muri iri torero Iri torero ryarishimiwe
AMAFOTO-Rwigema Freddy