Bill Ruzima yavuze impamvu yakoresheje ikirango cy'abaryamana bahuje igitsina mu kwamamaza Album ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi usigaye abarizwa mu Budage aho asigaye atuye, yifashishije Bibiliya, yabwiye Igihe ko igisobanuro cy'umukororombya we yakoresheje gitandukanye n'uburyo abandi bafata amabara yawo.

Aha Bill Ruzima yifashishije ibyanditswe mu Itangiriro 9:13-16 agira ati "Nshyize umuheto wanjye mu gicu niwo mukororombya uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'Isi, ni uko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y'Isi, umukororombya uzabonekera muri cyo. Nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifite umubiri byose maze ntihakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose. Umukororombya uzaba mu gicu nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu Isi.'

Uyu muhanzi yavuze ko we ataryamana n'abo bahuje ibitsina ku buryo yari kuba abavugira, icyakora avuga ko n'ababikora atabacira urubanza.

Ati 'Njye rero ntabeshye sinkoresha umukororombya mu buryo bwo kwamamaza ikintu na kimwe kindi. Njye nywukoresha mu buryo bwanjye. Abo bo bashobora gusobanura impamvu bawukoresha ariko njye nywukoresha ku giti cyanjye nanasobanurira buri umwe. Ntabwo mbayeho ngo mbacire urubanza kuko ndi umwana w'Imana nabo ni abana b'Imana, mbaho ku giti cyanjye.'

Uyu musore wimukiye mu Budage muri Nyakanga 2022, ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise 'Mu nda y'Isi' amaze igihe atunganya.

Ni album izaba igizwe n'indirimbo umunani zirimo; Mu nda y'Isi yanitiriye iyi album, Ishene yakoranye na Bushali, Inkambi, Mvungurira yakoranye na Prime Mazimpaka, Nta herezo ry'urukundo (yakoreye inshuti ye yitabye Imana),Hehe n'irungu, One day, na Vibe ni motherfucker.

Izi ndirimbo hafi ya zose Bill Ruzima yazanditse ubwo yari akiri umunyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Src:Igihe



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bill-ruzima-yavuze-impamvu-yakoresheje-ikirango-cy-abaryamana-bahuje-igitsina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)