Bugesera-Musenyi: Barijujutira abajura b'amatungo biba no kumanywa y'ihangu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abaturage bo mu Murenge wa Musenyi, mu karere ka Bugesera, bavuga ko barembejwe n'abajura babibira amatungo magufi. Ikibatera impungenge ni uko ubwo bujura bukorwa no ku manywa y'ihangu, aho abo bajura badatinya no kubagira amatungo bibye mu ngo bayibiyemo, bagasaba ubuyobozi ko bwahagurukira icyo kibazo.

Ubuhamya bw'abo byabayeho abaturanyi na rubanda muri rusange bwose, buhuriza kukuba mu murenge wa Musenyi bugarijwe n'ubujura bw'amatungo magufi yiganjemo ingurube, ihene n'inkwavu.

Muri ubwo buhamya bw'abatuye mu isanteri ya Nyagihunika no nkengero zayo ni mu kagari ka Nyagihunika kari muri uwo murenge, humvikanamo ko hari ubwo ubujura nk'ubwo bukorwa ku manywa y'ihangu cyangwa ababukora bakitwikira ijoro, ariko n'ubundi bakagera ku mugambi wabo wo gucuza rubanda utwabo nta nkomyi bahuye nabo.

Umwe mu bibwe yagize ati 'Ubwo rero naje kubyuka nsanga urugi rurakinguye, ndebye nsanga nta hantu barwishe ariko nsanga uburyo bakinguyemo ni uburyo buri tekinike. Naje kwigira haruguru ndebye no ku kiraro cyanjye cy'inkwavu nsanga nazo bazitwaye, banyibye inkwavu zitajya m nsi ya 120.'

Mugenzi we ati 'Bwakeye mu gitondo aza kundeba mu rugo (Se umubyara) ambwira ati ya ngurube yanjye bayiciye imbere y'ikiraro, twahasanze amaraso.'

Undi nawe ati 'Ihene baraje bayizitura ari ku manywa, nayo barayijyana.'

Aba baturage kuri iyi nshuro baratakambira ubuyobozi ngo buce ubwo bujura, buri gufata intera itari  iya hafi, kandi abafashwe bagakanirwa urubakwiye.

Umwe ati 'Bakwiye gufata ingamba zikakaye z'abajura, bakabaha ibihano nk'ibyo bakatira uwishe undi.'

Mugenzi we yunzemo agira ati 'Ikintu cyakorwa kuko no kumanywa biba, kandi ntiwabona umuntu agenda ngo umenye ko ari umujura. Buri wese yazajya acunga ibye.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka BugeseraM buvuga ko butari buzi iby'iki kibazo ariko bugiye kugikurikirana, kuko butakwemera ko abaturage bacuzwa utwabo nyamara hari ubuyobozi.

Madamu Umwali Angelique ni Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri aka Karere.

Ati 'Ikibazo nibwo twakimenya ubwo tugiye gukurikirana tumenye uko giteye. Ingamba zo ni izisanzwe abajura ni ukubahashya, dukora amarondo dufatanije n'inzego z'umutekano. Ntabwo bibaho ko abaturage bibwa hari ubuyobozi.'

Abaturage bo mu Murenge wa Musenyi, bashyira mu majwi insoresore zitagira icyo zikora zihora mu biyobyabwenge n'inzoga bikabije, ko ari zo zishora mu bujura bw'amatungo magufi, bukomeje gufata indi ntera.

Ni ikibazo  nacyo ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera, bwizeza ko bugiye gusesengura bukagishakira igisubizo.

Tito DUSABIREMA

The post <strong>Bugesera-Musenyi: Barijujutira abajura b'amatungo biba no kumanywa y'ihangu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/01/30/bugesera-musenyi-barijujutira-abajura-bamatungo-biba-no-kumanywa-yihangu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-musenyi-barijujutira-abajura-bamatungo-biba-no-kumanywa-yihangu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)