Ku cyumweru taliki 8 Mutarama 2023 habaye ibirori byo kwakira Uwamariya Chantal, umwana wa Mukarurangwa Josepha na Ruremesha Joseph bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kuburana kw'imiryango kubera umwijima w'icuraburindi n'iyicwarubozo by'abatutsi, uyu mwana ari mu baburanye n'umuryango kuko yari akiri muto. Umuryango wa Chantal wari utuye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rwarusaku.Â
Bamwe mu bitabiriye ibi birori byo kwakira Chantal Uwamariya mu muryango we, harimo abo mu muryango we, inzego z'ubuyobozi zitandukanye, inshuti ndetse n'abaturanyi. Bamwe mu bo mu muryango we baduhaye ubuhamya bw'uko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batangiye guhigwa, bafata inzira barahunga. Ariko ntaho bari bafite ho guhungira kuko interahamwe zari zagose ahantu hose ziri kwica Abatutsi baturutse imihanda yose. Kubera gutatana bahunga, abana baburanye n'ababyeyi babo.
Mukantwari Mediatrice ni mukuru wa Chantal Uwamariya. Ubwo baburanaga n'ababyeyi, Mediatrice yibonye asigaranye na murumuna we Chantal, maze amushyira mu mugongo aramuheka aramuhungana. Nawe yari muto ariko yari mukuru kuri Chantal kuko yari afite imyaka 16.
Mediatrice yumvaga bavuga ko abantu bose bari guhungira mu rufunzo, bakabicirayo ariko kuko babaga ari benshi, iyo babicaga harokokaga bake mu mirambo myinshi. Yahise yibwira ati 'Reka mpungire mu rufunzo n'uyu mwana mpetse tujye gupfana na benewacu cyangwa turokokere muri bake bari kurokokerayo.'
Ubwo bahungaga yageze ku gitero cy'interahamwe cyari hafi y'igihuru kirabahamagara kirababwira ngo bicare hasi bicwe kuko iherezo ryabo rirangiye. Mediatrice yagize ubwoba bwinshi kuko ariwe wari uzi ubwenge ukurikije murumuna we.
Nubwo Chantal yari umwana nawe yari afite ubwoba kubera amaraso y'abantu yagendaga abona y'abantu babaga bishwe. Bose batangiye gutengurwa kuko bumvaga ibyabo birangiye bagiye kwicwa.
Mediatrice nk'umwana mukuru yumvise ijwi rimubwira ngo abasabe ajye kwiherera kandi koko yumvaga abishaka ariko bwari ubwoba kubera amagambo icyo gitero cyavugaga ukuntu bagiye kubica bombi urw'agashinyaguro. Yarababwiye ati 'Mumbabarire njye ku bwiherero.'
Babanje kumwangira ariko nyuma baremera aragenda ageze hirya yigira inama yo gucika akiruka. Yaribwiye ati 'Reka niruke mbatere umujinya banyiruke ho nshobora kubacika bakanyirukaho maze bagasiga murumuna wanjye nawe ntapfe, Imana igaca muriyo nzira iturokora twese".
Mediatrice yafashe inzira ariruka, murumuna we abonye yirutse arataka avuga ko mukuru we amusize igitero cyose kimwiruka inyuma basiga murumuna we. Mediatrice yarirutse arabacika. Ni uko Imana yabarokoye. Gusa kubera ko yumvise Chantal ataka, yaketse ko bahise bamwica akirukanka.
Chantal yari umwana muto ku buryo atibuka ibyabaye byose ndetse ntazi n'uwamutabaye akamukura aho Mediatrice mukuru we yamusize.
Ubwo yaganiraga na inyaRwanda Tv, Chantal yagize ati 'Nari meze nk'uwataye ubwenge mbona umuntu ansanze aho ndi, maze arampagurutsa anshyira mu mugongo arantwara, nyuma nisanga mu muryango ntazi wamfashije nkawukuriramo ari nawo nkirimo n'ubu mfata nk'ababyeyi banjye.'
Nyuma yo gutatanira kure, buri umwe yumvaga asigaye wenyine kuko ntawari uzi aho undi aherereye. Ariko abarokotse baje guhura uko ari abana bane. Gusa bumvaga Chantal yarapfuye kuko Mediatrice iyo yibukaga induru umwana yavugije ubwo yirukaga, yumvaga baramwishe icyo gihe, bararira barihanagura.
Mediatrice yatubwiye ati 'Numvaga yarapfuye kirya gihe kuko iyo taliki 7 mu kwa 4 igihe cyo kunamira abacu cyageraga, naragendaga nkamwunamira aho namusize numvaga atarabashije kuharenga.'
Bamwe mu bahutu babonye uyu mwana bifuza kumurokora ni bwo bamutwaye ariko birabagora kuko bene wabo baravugaga ngo bamuzane bamwice, bigira inama yo kumuhungisha bakamuha umuntu utazwi aho wa kure.
Ni bwo bamushyikirije umuryango wa Nsekantaribuze Petero ndetse uyu mugabo umwakirana yombi, agambirira mu mutima we kuzarera uwo mwana atazi ndetse akamurera nk'umwana we".
Petero wahishe uyu mwana w'umukobwa yagize ati "Uwamariya namuhawe n'Imana dore ko yaje yitiranwa n'umwana wanjye mfite witwa Uwamariya, namufashe nk'impano mpawe n'Imana."
Ubwo umuryango wa Chantal Uwamariya wari warihebye ndetse bumva yarapfuye, abantu bahamagaye Mutangana Emmanuel bamubwira ko bumvise itangazo ryatanzwe n'umuryango witwa CCMC uhuza abantu, aho Uwamariya Chantal yabaririzaga abavandimwe be.
Musaza we yabibwiye Mediatrice ahita avuga ko ibyo bidashoboka kuko yumvaga Chantal yarapfuye. Mutangana yihutiye ku Kiliziya kubaza iby'iryo tangazo ryatanzwe mu Kiliziya, maze arindira ko Misa irangira asaba ko basubiramo iryo tangazo ryamuzeho.
Nyuma yo kuryumva yatangiye gukeka ko mushiki we yaba akiriho maze we n'abavandimwe be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batangira kubaririza no gushaka inzira bacamo ngo barebe ko ari Chantal umuvandimwe wabo. Baje guhura na Chantal Uwamariya murumuna wabo babifashijwemo n'umuryango SSMS.
Muri ibi birori byo kwakira Uwamariya Chantal mu muryango we, benshi bashimye Imana ku bwo guhura kw'imiryango. Byari ibyishimo ku bavandimwe ba Chantal, abaturanyi babo bari baramubuze bazi ko yapfuye ndetse byari ibyishimo ku muryango wahishe Chantal akarokoka.
Pastor Butera Alex wari uhagaririye umuryango wa Ruremesha Joseph muri ibi birori, yashimye abitabiriye bose ndetse n'umuryango wihutiye gushaka umwana nyuma yo kumva itangazo ko ashobora kuba akiriho.
Mu ijambo rye yagize ati 'Umwaka mushya kandi Imana ibahe umugisha ku bwo kuza kwifatanya natwe. Ndashimira Petero n'umuryango we mwaturereye umwana mukamuhisha akarokoka, akaba yaravuyemo umubyeyi mwiza witeguye gutanga uburere no ku bana yabyaye kuko uko asa tubikesha mwe. Ubu Chantal ntabwo afite umuryango umwe ahubwo afite imiryango ibiri, uwacu ndetse n'uwanyu, Imana izaguhe umugisha ku bw'ibyo wadukoreye.'
Uwaje ahagarariye Komite y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyamata, yashimiye uyu muryango ko witaye ku bavandimwe ba Chantal muri rusange.
Mukantwari Mediatrice yashimye by'umwihariko mukuru wabo wasigaye abitaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo nawe yari afite igikomere cyo gupfakara akiri muto kuko umugabo we yari amaze kwicwa bakimara gushakana. Mukuru wabo yaje gukura ariko bari mu buzima bugoranye bw'ubupfubyi, aza gushaka umugabo wamubereye inshuti ndetse aba n'umubyeyi mwiza w'abana be.
Mukantwari Mediatrice yishimiye kongera kubona umuvandimwe we nyuma yimyaka 28
Mediatrice yagize ati 'Ndashima umugabo wanjye kuko yankunze atitaye ku bibazo mfite, ntiyankunze njyenyine ahubwo yankunze n'umuryango wanjye aribo bana tuvukana.'
Yakomeje ashima Imana avuga ko yamuhaye urubyaro, abana 6 ari bo: Liliane, Josiane, Umwari, Uwera, Mucyo na Sam. Yagize ati 'Umutima wahoraga uncira urubanza numva ko ari njye ntandaro y'urupfu rwa murumuna wanjye, nkumva nari kugumana nawe bakatwicana ariko simusige!
Ariko Imana yari ibizi ko igihe kizagera ikampuza na murumuna wanjye nakundaga, ndetse ikanshumbusha uru rubyaro yampaye, hiyongereyeho umugabo w'umunyamahoro waduhindukiye nka Papa, atwitaho twese umuryango wacu.'
Mediatrice, umugabo we n'abana babo bishimiye ibi birori
Mediatrice yavuze ko baje kubona nyinawabo nawe bamenye ko yabashije kurokoka bishimira ko umuryango wose utazimye, ahubwo hari ababashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwayezu Viviane yakiriye mu byishimo byinshi Uwamariya Chantal abereye Nyinawabo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yashimiye abayobozi bose bitabiriye ibi birori byo kwakira uyu mwana wabo Chantal, ndetse ashimira Nsekantaribuze Petero wahishe uyu mwana akaba amugaruye mu muryango ari muzima.
Gitifu Mushenyi Innocent atambutsa ijambo imbere y'abitabiriye ibi birori
Yagize ati 'Iyo tuza kugira ba Petero benshi, imbanga nyamwinshi y'Abatutsi bishwe, nibura haba hararokowe benshi.'
Werabe François, umugabo washakanye na Mediatrice, mu ijambo rye yavuze ko yishimiye gushakana n'umugore w'intwari kabone nubwo yari afite ibikomere ariko yabaye umubyeyi mwiza kandi akarera abana be neza abatoza kuba imfura no kwiga amateka bakaniyubaka.
Uwamariya Chantal wakorewe ibi birori, yari afite ibyishimo byinshi, yifuriza imigisha itangwa n'Imana abantu benshi bari bamukikije baje kumwakira. Mu ijambo ryateye menshi amarira y'ibyishimo yagize ati:
Si nari nzi ko nzongera kubona umuryango wanjye kuko sinabibukaga ariko amashusho ataramvaga mu mutwe ni musaza wanjye Mutangana kuko niwe twakinaga turi abana munsi y'igiti cy'umuvumu, we nakomezaga kumva andi mu mutwe. Abandi bo sinabibukaga neza amasura bancaga mu maso ariko simbibuke. Ndashima Imana yongeye kumpuza n'umuryango.
Yakomeje ashima, avuga ko ashimiye abavandimwe be ko bakimenya ko ariho batatuje kugeza igihe bamugezeho. Yashimiye umuryango wamuhishe ndetse n'ubuyobozi bw'aho yakuriye bwamufashije kubona aho aba bakamushakira n'amafaranga akabona icyo akora ngo yibesheho. Yashimye umugabo we bashakanye akamubera umubyeyi akaba afite umuryango ushima Imana.
Nsekantaribuze Petero wahungishije Uwamariya Chantal
Uwamariya Chantal yagize ati 'Petero ni Papa wanjye ibihe byose kuko ubuzima mfite ni we mbukesha, iyo atanyitangira ngo ampishe mba narapfuye kandi iyo umuryango utanshaka babifashijwemo na Leta y'u Rwanda ntabwo mba nongeye guhura n'umuryango.'
Hitimana Selemani washakanye na Uwamariya Chantal nawe yatambukije ijambo ashimira abari aho muri rusange, ndetse n'umuryango umugore we akomokamo, ko wabakiriye neza kandi yizeza abari aho bose ko azakomeza kumubera umugabo mwiza.
Hitimana umugabo wa Uwamariya Chantal bashakanye, ubu bafitanye n'abana 2
Nzabamwita JMV ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Muhanda, waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yashimye abari aho bose kuba baje kwakira umwana wabo Chantal Uwamariya.
Ati 'Ndabashimiye, umutima mwagaragaje muza aha, kandi nshimiye byimazeyo Uwamariya Chantal kuko yabaye umuturage mwiza w'intangarugero mu murenge wacu. Ubu Chantal ari mu bagore bahagarara imbere y'abandi bagore, bagakomeza abandi ndetse bakabashishikariza kwiteza imbere.'
Yavuze ko mu bushobozi Umurenge ndetse n'Akarere bari bafite, bashakiye Chantal inzu yo kuba akodesha ubuzima bukisunika, nyuma baza kumwubakira iye bwite, kandi kugeza ubu akaba ari umuturage buri wese yifuza guturana na we.
Umuyobozi uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yashimiye Imana yarokoye Uwamariya ndetse avuga ko ari Malayika wamurokoye akurikije urugendo rwavuzwe yaciyemo.
Bankundiye Chantal umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Bugesera
Madamu Bankundiye Chantal yagize ati 'Pete warakoze kuduhishira umwana akarokoka! Ariko turakwinginze kandi turagusaba ko wadufasha tukabona n'abandi bantu bacu twabuze.' Yashimiye abantu muri rusange bagize umutima ukomeye bagahisha Abatutsi mu 1994 kabone nubwo bari bafite ubushobozi bwo kubica.
Mu gusoza ibi birori, Pastor Butera Alex, yashimiye abagize uruhare muri ibi birori n'imiryango itandukanye yaherekeje Chantal aje guhura n'umuryango we ndetse asabira buri muntu wese kugira umutima wa kimuntu udafitwe na benshi ndetse bagakundana kuko ari cyo Imana ibasaba.
Pastor Butera wari uhagarariye umuryango wa Ruremesha Joseph