Byagenze bite ngo Karekezi Olivier yisange yambaye umwambaro wa Rayon Sports bikavugisha benshi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse kuba Rayon Sports yanyagiye Musanze FC 4-1, indi nkuru yavuzwe cyane ni ukuba umutoza Olivier Karekezi yagaragaye kuri uyu mukino yambaye umwambaro wa Rayon Sports bigatungura benshi.

Byatewe n'uko uyu mutoza udafite ikipe yakiniye APR FC akayigiriramo ibihe byiza ndetse akaba yari anaherutse gutangaza ko afana Kiyovu Sports.

Nubwo yatoje Rayon Sports ntabwo benshi bumva ukuntu Olivier yambaye uyu mwambaro wa Rayon Sports kandi benshi bamufata mu ishusho ya APR FC kuko ari ho yagiriye ibihe byiza.

Nk'uko bigaragara mu ifoto ISIMBI ifite, Karekezi Olivier yinjiye muri Stade yambaye bisanzwe, ikoti ryirabura n'umupira w'umukara maze amaze kwicara nibwo yaje guhabwa uyu mwambaro arawambara mu mukino watangiye, yakuyemo ikoti ubundi awurenza ku mupira yari yambaye.

Karekezi Olivier yabwiye B&B ko impamvu yambaye uyu mwambaro ari inshuti ye iba muri Amerika bari kumwe yamusabye kwambara uyu mwambaro na we yumva nta kibazo, yavuze ko na APR FC imuhaye jersey yayambara.

Ati 'Umufana yambwiye ngo urayambara ntabwo uyambara? Aba muri Amerika yambwiye ngo wayambaye, ikipe ya Rayon Sports iri mu gihugu ifte abafana benshi, narayitoje ndavuga ngo reka nyambare, byanamushimishije. Nta kibazo narayitoje na APR FC nakiniye nayambara ntabirenze.'

Karekezi Olivier afatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose wa APR FC ndetse akaba ari we rutahizamu watsindiye ibitego byinshi ikipe y'igihugu, akaba yaratoje Rayon Sports 2017 kugeza mu ntangiriro za 2018, yaje gutoza Kiyovu Spots ubu bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Bugesera FC.

Umwambaro yawuherewe muri Stade
Karekezi Olivier yahise yambara uyu mwambaro, yari kumwe n'inshuti ye avuga ko yamusabye kwambara umwambaro wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-karekezi-olivier-yisange-yambaye-umwambaro-wa-rayon-sports-bikavugisha-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)