Byanditse mu mutima w'Abanyarwanda bose - Dr.... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2023 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda cyagarutse ku 'Ubutwari muri Afurika'.

Kuva tariki 20 Mutarama 2023 hatangiye icyumweru cy'Ubutwari, ari na cyo kibanziriza umunsi w'Intwari uzizihizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023.

Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, bakangurirwa gusigasira no kurangwa n'umuco w'ubutwari. Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n'Ingenzi.

Muri iki kiganiro, Tito Rutaremara yavuze ko ubutwari bw'Abanyarwanda bugaragarira mu butwari abakurambere bashyizeho, umuntu agakora ikintu yumva ko agomba kugikora mu buryo buhanitse.

Byaba guharanira igihugu cye, akagiharanira kugeza n'aho yitanga, akagira ubutwari bwo gukora ikintu ku buryo yimazeyo. Avuga ko iyi ndangagaciro yabaye ikitarusange mu kwigishwa abakiri bato kuva cyera.

Ati 'Bababwiraga ko bakwiye kuba intwari, bakwiye guharanira Igihugu cyabo, bakwiye gukora neza imirimo bagaharanira ibyabo, bakabirengera, [....] Yewe n'umugore bakamubwira ko akwiye kuba intwari icyo akoze cyose akagikora neza, akagikorana umurava akagikora ku buryo atanga urugero ku bandi ndetse urugero ruhanitse rutari urugero rusanzwe..."

Tito avuga ko Abanyarwanda benshi bagiye baba intwari cyane cyane ingabo zajyaga kurwanirira Igihugu.

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari uyoboye iki kiganiro, yabwiye Tito Rutaremara ko mu bihe bitandukanye yaganiriye n'abantu batandukanye bamutumye kumubariza impamvu hari abantu babona bakoze ibikorwa by'indashyigikirwa cyangwa se bihebuje ariko batarashyirwa ku rutonde rw'intwari.

Dr. Rutaremara yasubije ko uwo avuga yamumenye. Yavuze ko Perezida Kagame yitanze bihanitse, akora igikorwa kidahanitse gusa ahubwo gihebuje.

Yavuze ati 'Ubwo ndabizi nzi aho werekeza, vugisha ukuri uti hari nka Perezida wacu (Kagame). Yaritanze bihebuje rwose buriya ntibihanitse birahebuje wambaza njye ndabizi. Akora igikorwa kidahanitse gusa, gihebuje.'

Yakomeje avuga ko ibyo Perezida Kagame yakoze byabaye urugero rw'urwibutso rudasaza ku Banyarwanda, abanyafurika ndetse n'abanyaburayi.

Aravuga ati 'Urumva, u Rwanda yararubohoye n'ubu ngubu akaba agiteza imbere. Noneho, (Igikorwa yakoze) gitanga urugero ku banyarwanda bose no ku banyafurika ndetse n'abanyaburayi bashatse kubireba..."

Rutaremara yavuze ko ibyo Perezida Kagame yakoze byanditse mu mutima w'Abanyarwanda bidasaba gushyirwa mu bitabo. Ariko ko, igihe runaka kugira ngo Abanyarwanda batazabyibagirwa bizandikwa mu gitabo.

Ati 'Maze humura, we ni intwari, kubyandika, byanditse mu mutima w'Abanyarwanda bose ntibigomba kwandikwa mu gitabo hariya. Hanyuma rero ubwo, wenda ikindi gihe kugira ngo batazabyibagirwa, Abanyarwanda bazabyandika mu gitabo.'

Umwarimu akaba n'Umushakashatsi, Dr Murefu avuga ko abitwaga Intwari ari abantu biyemezaga kurwanya ibikandamiza Afurika, uhereye ku barwanyije Ubukoloni n'ubucakara, n'abarwanye bashaka ubwigenge bw'ibihugu.

Uyu mushakashatsi avuga ko nta muntu uba intwari kubera ko abivuze, ahubwo 'uba intwari kubera ko abandi bakubonye y'uko ibyo ukora bifitiye akamaro abantu benshi wakoze ibintu birenze wowe kwireba ku giti cyawe'.

Dr. Murefu Alphonse avuga ko ubutwari muri Afurika buhari. Ariko hakwiye kubazwa uko ibikorwa buri wese yaharaniye bikomeza gusigasirwa.

Ati "Ubutwari burahari. Ariko icyo abantu bagomba gutekerezaho cyane, banatekereza ahazaza h'Afurika ni ukureba abantu bareba bate imitekerereze ya kinyafurika yagize ibyo bibazo byose twavuze by'ikandamizwa, by'ubucakara, cyane cyane ikintu kijyanye no kugaragaza y'uko Abanyafurika nta kintu bashoboye kuko icyo kintu ni nacyo gituma abantu bumva y'uko badafite ubushobozi bwatuma bigeze ahantu ku rwego rwiza..."

Mu butumwa Tito Rutaremara yatambukije ku rubuga rwa Twitter, ku wa 24 Nyakanga 2022, yahaye umutwe ugira uti 'Kuki Kagame atorwa na 99% abanyaburayi n'abanyamerika bakabibonamo ikibazo?', avugamo ko Kagame yabohoye 'iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro, Abanyarwanda bose n'Abanyafurika babona ko akiganisha heza, bakimukeneye'.

Yavuze ko 'Muri demokarasi nyayo abaturage nibo bashyiraho umuyobozi bishakira ntabwo gusa ari ukunzwe n'ibihugu by'Iburayi na Amerika.' 

Tito Rutaremara yavuze ko "Perezida wacu (Kagame) yaritanze bihebuje abohora u Rwanda akomeza no kuruteza imbere, bigaragarira buri wese" 

Rutaremara avuga ko Perezida Kagame ari intwari bidasaba ko ashyirwa mu bitabo, ariko igihe kimwe kugira ngo bitazibagirana Abanyarwanda bazabyandika mu gitabo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYAGARUTSE KU BUTWARI MURI AFURIKA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125542/byanditse-mu-mutima-wabanyarwanda-bose-dr-tito-rutaremara-avuga-ku-kuba-perezida-kagame-at-125542.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)