Dore ibimenyetso biranga umugore ugiye kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ngo nyinshi usanga muri iki gihe haboneka amakimbirane akenshi aturuka ku kutamenya hagati y'umugabo n'umugore aho usanga umugabo adasobanukiwe umugore we cyangwa se umugore akaba adasobanukiwe umugabo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku kurangiza k'umugore dore ko abagabo bo akenshi bagera ku byishimo byanyuma mu gihe cyo gutera akabariro abagore bo si ko bigenda kuko abenshi bavuga ko batajya barangiza kubera ko abagabo babo babasiga bakibishaka.

Ibi kandi bishobora gutuma umugore ashaka undi mugabo bakorana imibonano kandi mu gihe uyu mugabo wundi abashije kumugeza kuri ibi byishimo, uyu mugore ahita yumva ko ari we mugabo ndetse ko aruta kure uwo babana mu rugo ibi bikaba byakurura amakimbiriane ashobora kugeza ku gutandukana kw'abashakanye.

Ku bamenyereye gutera akabariro ntibigoye kumenya ko umugore yarangije cyangwa ko arimo kurangiza, wumva atangiye guhumeka cyane no gusohora amajwi, ubwo mu gitsina hariyegeranya cyane ukumva igitsina kirimo kubyiga icy'umugabo kikabura aho gikwirwa, ahubwo utabimenyereye wagira ngo mu gitsina hari ikintu kidasanzwe kihabaye.

ibyo byose ariko ni ku mukunzi mumenyeranye utaguhisha, naho ubundi abagore ni abahanga ashobora kwikora ibyo byose akakubwira ko yarangije kandi atarangije.

Umugore urimo kurangiza ashobora kukwiyegereza cyane, ukumva arimo kugukurura ngo umwinjiremo cyane, nawe rero uba ugomba gukomeza kumushimira ahamuryoheye.

Umugore urimo kurangiza ashobora gusakuza, cyangwa agashinyiriza, bitewe n'uburyo yakiramo ibyishimo, hari abaseka cyane, hari n'abavuga nk'abarimo gutaka, aha bisaba ubushishozi.

Umugore urimo kurangiza cyangwa se ugiye kurangiza, arirekura wese, agafungura amaguru, ku buryo ubona ko arimo kuryoherwa cyane, iyo bishobotse arakurata, akagushimagiza, abivuga mu majwi nawe wumva agutunguye cyane.

Hari abagabo benshi batajya bamenya ko abagore babo barangije, bakabana imyaka n'imyaka ariko atazi niba umugore we ajya arangiza, gusa hari n'abagore batajya bamenya uko barangiza cyangwa n'ibindi bijyanye nabyo, nko kuzana amavangingo n'ibindi.

Mugabo rero ni inshingano zawe kumenya umugore wawe ariko cyane cyane ukamenya ibimuranga mu gihe aganisha ku byishimo byanyuma mu gihe muri gutera akabariro maze mu gihe ataragera aha ukagerageza kwirinda kurangiza kuko nubikora uzaba utujuje inshingano zawe nk'uko umugore wawe abyiteze.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibimenyetso-bizakwereka-ko-umugore-muri-gukorana-imibonano-mpuzabitsina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)