Mu buryo bwo gukomeza kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2023, Gabiro Guitar yakoze mu nganzo yifashishije umuhanzi Ricky Password bakora indirimbo nziza.
Muri iyi ndirimbo ibyinitse irimo abana babyinisha umubiri, bumvikanamo batakagiza umukobwa Ricky avuga ko na we ari umuntu akunda ariko ababazwa no kubona uwo akunda ari kumwe n'abandi kandi yifuza kumutetesha.
Gabiro Guitar yumvikana avuga ko rwose yiteguye gukundwakaza uwo yihebeye, uyu muhanzi akaba ari umwe mu bamaze igihe mu ruganda rw'imyidagaduro bagira umuziki ukundwa na benshi.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gabiro agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati: 'Ricky Password twamenyanye kuva kera, twari twarifuje gukorana indirimbo tuza kwiyemeza kujya studio duhuza injyana mu gihe cy'iminota 80 kwa producer Logic Hit It'.
Gabiro Guitar ashyize hanze indirimbo nshya, nyuma ya Album aheruka gushyira hanze yise 'Girishyaka'.
Mu busanzwe zimwe mu ndirimbo Gabiro Guitar wanitabiye irushanwa rya Tusker azwimo zirimo Kakadance, Byakubera, Koma, Igikwe yahuriyemo na Confy n'izindi.Â
Gabirio Guitar na Ricky bahuriye muri 'Pretend'Mu mashusho y'indirimbo baba bakina umukino w'urukundo n'inkumi zitandukanyeGabiro ari mu bahanzi bagira igikundiro cyo hejuruIndirimbo bahuriyeho ifite amashusho aryoheye ijishoZimwe mu nkumi zigaragara mu ndirimbo 'Pretend'
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'PRETEND' YA GABIRO GUITAR FT RICKY