Gatsibo : Abagabo batanzweho amakuru baguwe gitumo batema ishyamba rya Leta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe ni uwitwa Nsekanabo Alex ufite imyaka 28 y'amavuko na Bizimana Pascal w'imyaka 40, bafatiwe mu Mudugudu wa Bujumo, Akagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama bamaze gutema ibiti 30, nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe ahagana saa tanu z'amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati "Hari hashize iminsi abaturage batanga amakuru ko hari abantu batema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu mudugudu wa Bujumo. Ku wa Gatanu nibwo baduhamagaye bavuga ko hari abantu babonye batema ibiti muri iryo shyamba, abapolisi bahise bajyayo bahageze bahasanga Nsekanabo na Bizimana bamaze gutema ibiti 30 babirunda mu bihuru biri hafi y'iryo shyamba, bahita batabwa muri yombi."

Biyemereye ko babitemye mu ishyamba rya Leta bavuga ko bari kubyikorera mu ijoro bakajya kubitwikamo amakara bari kuzagurisha.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye abangizaga ishyamba rya Leta bafatwa, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bangiza amashyamba n'ibindi bikorwaremezo.

Yihanangirije abigabiza amashyamba ya Leta bayatemamo ibiti, anabibutsa ko bihanwa n'amategeko.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe : gutwika amashyamba, pariki z'Igihugu n'ibyanya ; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abagabo-batanzweho-amakuru-baguwe-gitumo-batema-ishyamba-rya-Leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)