Gen Muhoozi yongeye kwatsa umuriro w'amagambo kubanya-Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo umaze kwamamara mu magambo akakaye ndetse no mukwisanzura gukabije mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ze, yongeye kwandika kuri Twitter ye asubira Abanya-Kenya.

Mu magambo atari maremare yanditse ati: 'Abaturage bamwe bo muri Kenya baradutinya kuko bazi neza ko igisirikare cyacu gikomeye kurusha icyabo'.

Muhoozi Kainerugaba yongeyeho ati: 'Igisirikare cyacu cyafata Nairobi mu cyumweru kimwe'.

Arakomeza ati: 'Abaturage bo muri Kenya bagomba kunsaba imbabazi kubera igihe cyose nakubiswe nk'iri umwana muto nzira ko ndi umuhungu wa Museveni mu myaka ya za 1980'.

Muhoozi yasubiye kuvuga aya magambo nyuma y'induru nyinshi zavuyemo no gusaba imbabazi, aho se umubyara yasabye imbabazi abaturage ba Kenya ndetse n'abandi bose bari baragezweho n'amagambo y'umugabo utajya ugira ibinya mu gihe ari kwandika uko yiyumva uwo mwanya.

Nyuma gato yo gutangaza ayo magambo, hashize iminota 17 gusa, Muhoozi yongeye arandika ati:"Abanya-kenya bigira nk'aho ari inshuti magara za papa uyu munsi. Kuki bankubitaga mu myaka 40 ishize, umuhungu we [wa Museveni] ubwo twari mu buhungiro?".

Aya magambo yakomeje gutangaza benshi bemeza ko hashobora kuba hari ikiyihishe inyuma, dore ko ari kuyandika ubutitsa.

Kenyans need to apologise to me for all the beatings, as a young boy, that I got because I was Museveni's son in the early 1980s.

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 20, 2023



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/gen-muhoozi-yongeye-kwatsa-umuriro-w-amagambo-kubanya-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)