Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu mpuzamahanga w'umunyarwanda Hakizima Muhadjiri yasinyiye ikipe Police ya hano mu Rwanda, ni nyuma yo gutandukana n'ikipe ya AlKholood FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

Uyu mukinnyi ugarutse mu ikipe yahozemo mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Saudi Arabia yamaze gusinyira ikipe y'igipolisi amasezerano y'amezi atandatu ari imbere.

Uyu Rutahizamu utarahiriwe na AlKholood FC, yari yayigezemo muri Nyakanga 2022 ariko ntabwo byamugendekeye neza ubwo yahakinnye imikino ibanza muri iyi kipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri cya Saudi Arabia.

Muhadjiri aje gufasha Police FC gusoza ku mwanya mwiza muri uyu mwaka cyane ko iyi kipe ifite intego zo kuba yatwara igikombe cha shampiyona y'u Rwanda 2022-2023.


Kugeza ubu Police FC irabarizwa ku mwanya wa 11 n'amanora 20 mu mukino y'igice kibanza cy'Imikino 15 yakinwe.

Hakizimana Muhadjiri agarutse muri Police FC nyuma yo gukinira andi makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, Kiyovu Sports Club, As Kigali ndetse na APR FC.

Si Muhadjiri gusa waje muri Police FC muri iki gihe cy'imikino yo kwishyura, kuko na Kayitaba Jean Bosco wakinaga muri As Kigali yasinyiye Police amasezerano y'amezi atandatu akinira iyi kipe.

The post Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hakizimana-muhadjiri-yagarutse-muri-police-fc-ni-nyuma-yo-gutandukana-na-alkholood-fc-yo-muri-saudi-arabia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakizimana-muhadjiri-yagarutse-muri-police-fc-ni-nyuma-yo-gutandukana-na-alkholood-fc-yo-muri-saudi-arabia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)