Harimo nahishyurwa Miliyoni 17 Frw! Ahabera... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijwi ry'abanyamuziki mu myaka 10 ryumvikanaga rivuga ko kimwe mu bituma umuziki w'u Rwanda udatera imbere, harimo n'inyubako zitoroshya kwidagadura.

Bashingiraga ku bitaramo bimwe na bimwe byagiye bifungwa kubera urusaku byatezaga muri rubanda, bityo Polisi igashyiraho ingufuri abantu bagataha.

N'ubwo bimeze gutya ariko hari ibyo Umujyi wa Kigali ugenderaho, wemerera gukorera igitaramo mu nyubako z'imyidagaduro zabugenewe cyangwa ahandi.

Tariki 22 Ukuboza 2022, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo n'izindi nzego za Leta, cyagarukaga ku gutanga ubutumwa ku batuye uyu mujyi n'abawugenda mu bihe by'iminsi mikuru yaherekeje 2022.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Pudence Rubingisa yavuze ko hari ibigenderwaho mu gutanga uruhushya kuri aba bantu bategura ibitaramo, bihuriza hamwe abantu benshi.

Rubingisa yavuze ko uruhushya rusabwa kandi rugatangwa mu gihe cy'icyumweru kimwe, kandi hari itsinda ryashyizweho risuzuma niba uwaka uruhushya yujuje ibisabwa.

Iri tsinda rigizwe n'abakozi b'Umujyi wa Kigali; Polisi, abakozi bo mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyane cyane abo muri Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), ndetse rimwe na rimwe iri tsinda rishyirwamo n'abashinzwe ubuvuzi.

Umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda, mu mpera za Weekend yahuye n'isaganya ubwo Polisi yamufungiraga igitaramo saa sita z'ijoro, ni mu gihe we yari yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko igitaramo kirangira saa saba z'ijoro.

Icyorezo cya Covid-19 cyajegeje ubuzima bwa muntu nguni zose. Cyashyize akadomo ku bikorwa byinshi by'abahanzi, ibitaramo birahagarikwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abantu.

Abanyarwanda baherukaga gutaramirwa n'abahanzi mu ntangiriro za 2020. Bongeye gusoma ku mutobe bidagadura, baririmbirwa n'abahanzi muri Mutarama 2022.

Muri Werurwe 2022, Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella yabwiye Televiziyo y'u Rwanda ko urwego rw'imyidagaduro rwagizweho ingaruka na Covid-19 kimwe n'izindi nzego, 'bityo ko rukeneye kuzahurwa no kongera kwiyubaka binyuze mu kwinjiza amafaranga ava mu bikorwa by'imyidagaduro bitandukanye, gusa nanone bigakorwa hatabangamiwe ubuzima rusange bw'abaturage'.

Ibitaramo byinshi byabaye mu 2022 byabereye muri BK Arena, ibindi Camp Kigali, Canal Olympia ku i Rebero, M Hotel na Kigali Convention Center. Gukorera igitaramo aha hantu tuvuze haruguru, bisaba umugabo bigasiba undi.

Hari aho usaba gukorera igitaramo, ugasanga serivisi nyinshi ukenera barazifitiye. Ugategekwa gukoresha Application yabo yo kuguriraho amatike, uhabwa abashinzwe umutekano w'ahabera igitaramo (Bouncers), abashinzwe kwakira abantu (Protocol), aho abahanzi bitegurira (Back Stage) n'ibindi.


1. Camp Kigali

Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ni hamwe mu hantu hazwi cyane ahanini biturutse ku mahema arenga ane yashyizwemo, afasha buri wese guhitamo aho akorera igitaramo bitewe n'uko yifite-Iherereye mu rubavu rwa Kigali Serena Hotel.

Niho hakiriye igitaramo 'Yavuze Yego' cya Papi Clever n'umugore we Dorcas, bamurikiyemo album y'indirimbo zihimbaza Imana 300. Mbere yaho hari habereyemo igitaramo 'Nahawe Ijambo' cya Vestine na Dorcas.

Ntawakwirengagiza kandi ko ihema rinini cya Camp Kigali ari ryo ryakiriye igitaramo gikomeye cya Chorale de Kigali, ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika.

Ni naho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muririmbyi Yvan Buravan, witabiriwe n'ibihumbi by'abantu.


Nari nibagiwe ko ari naho habereye ibirori bya Bianca Fashion Hub byaririmbyemo Eddy Kenzo, eeeh hanabereye Seka Live yarimo Anne Kansiime, ni byinshi ntiwarondora!

Ikindi ni uko uruganda rwa SKOL rwifashishije imbuga ngari ya Camp Kigali, berekana imikino y'igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko kugira ngo ukorere igitaramo Camp Kigali, ku munsi umwe wishyura Miliyoni 3.5 Frw. Ariko hari igihe bagutera inkunga aya mafaranga akajya munsi.


2. Intare Conference Arena

Iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo-Ni imwe mu nyubako zagutse yihariye mu kwakira inama n'ibirori, yaba ibyateguwe n'Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Igizwe n'ibikoresho byagutse, n'ibyumba byinshi bitatse mu buryo bunyuranye. Ifite icyumba kinini gishobora kwakira abantu 2500 bicaye neza, ishobora no kwakira ibirori nk'ibitaramo by'abahanzi by'abantu nibura 3000 bose batekanye.

Iyi nyubako ikunze kuberamo Inama za Biro Politike z'Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu bijyanye n'ibitaramo yakunze kwakira cyane amarushanwa ya nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda-Uyu mushinga ubu urabitse mu kabati kuko ryahagaritswe.

Niho habereye igitaramo cya Adrien Misigaro yise 'Each One Reach One'- Umunya-Senegal w'Umunyamuziki Youssou N'Dour aherutse kuhakorera igitaramo asanganirwa ku rubyiniro n'itsinda rya Sauti Sol, imbere ya Perezida Paul Kagame n'abandi.

Si ubwa mbere kuko imyaka ibiri ishize nabwo Sauti Sol yari yahataramiye. Bwa mbere rurangiranwa mu muziki wa Afurika Burna Boy ataramira i Kigali, yaririmbiye mu Intare Conference Arena (mu 2019)- Icyo gihe yari kumwe na Ya Levis.

Iyi nyubako irakubita ikuzura-Iyo uwateguye ashyizeho uburyo bworohereza abantu kuhagera- Nk'imodoka zivana abantu kuri Stade zikabagezayo.

Ntiwibagirwe ko igitaramo gisoza ihuriro nyafrika ry'urubyiruko, Youth Connekt Africa, cyaririmbyemo Patoranking cyabereye muri iyi nyubako.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ku munsi umwe ushaka kuhakorera igitaramo, wishyura nibura Miliyoni 4 Frw. Ariko kenshi bakunze gutera inkunga abahanzi, bakahakorera ku mafaranga macye cyane ugereranyije n'ayo bakabaye batanga.


3. Canal Olympia

Canal Olympia iri mu mushinga wa 'Kigali Cultural Village' aho yatashywe tariki 03 Ukuboza 2020, mu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanzi barimo Ruti Joel, Peace Jolis, abakinnyi ba filime barimo Isabelle Kabano wakinnye muri filime 'Petit Pays, abanyarwenya barimo Ntaringwa Diogene [Atome] n'abandi batandukanye bafite aho bahuriye n'inganda Ndangamuco.

Ni umushinga mugari wuzuye utwaye agera kuri miliyoni 40$, wubatswe ku bufatanye na Leta y'u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, na kompanyi yitwa Vivendi Africa.


Igizwe n'ibice bitandukanye by'ahantu ho kwidagadurira, harimo na Canal Olympia yerekaniwemo filime 'Petit Pays' ya Gaël Faye.

Canal Olympia yubatse mu buryo bw'ikoranabuhanga, haba mu majwi no mu mashusho. Afite inyerekanamashusho (Ecran) ya metero 14, isohora amajwi kuri 7.1 ku ikoranabuhanga rya 3D mu cyumba cy'umutuzo ujyanye no kunogerwa na filime zitandukanye n'ibindi bishamikiyeho.

Iyi nzu ikoreshwa n'amashanyarazi aturuka ku izuba. Ifite ibyuma 400 biyifasha gufata amashanyarazi y'izuba. Ibi bituma igabanya imyuka ya gaze karubonike (C02) ingana n'ibiro 416. Ku mwaka ni hafi toni 150 za C02 igabanya, kubera gukoresha amashanyarazi aturuka ku izuba.

Ifite igice kinini gitwikiriye kiri mu ihema gishobora kwakira abantu ibihumbi 20 nko mu gitaramo n'ibindi, ikanagira Parikingi yisanzuye yakira imodoka zigera kuri 500 icyarimwe. Izengurutswe n'ubusitani bugitoha.

Ni hamwe mu hantu hakiriye ibitaramo bikomeye mu 2022. Ibuka ko ariho habereye iserukiramuco rya MTN|ATHF ryaririmbyemo Sheebah Karungi na Kizz Daniel, ibitaramo by'abahanzi b'indirimbo ziramya zigahimbaza Imana 'Rwanda Gospel Stars'.

Igitaramo cy'abaraperi Trappish Concert II, iserukiramuco rya Oldies Music Festival n'ibindi.

Amakuru agera kuri InyaRwanda avuga ko aha hantu hakodeshwa Miliyoni 2.4 Frw, igihe ushaka kuhakorera igitaramo mu gihe cy'umunsi umwe.


4. Kigali Convention Center

Iyi nyubako irihariye mu kwakira ibirori n'inama zikomeye-Iri mu zabereyemo Inama izwi nka CHOGM y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye mu muryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza "Commonwealth, u Rwanda rwakiriye mu 2022.

Niyo yabereyemo ibitaramo itsinda rya Kassav' ryakoreye i Kigali mu minsi yirukiranya. Haherutse kubera iserukiramuco ry'urwenya na Seka Fest.

Habereye ibitaramo bibiri byateguwe n'umuryango Irere Network, byaririmbyemo abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Bwa mbere umunya-Nigeria Simi aririmbira i Kigali yaririmbiye muri iyi nyubako-Icyo gihe yari kumwe na Patoranking. Ku rubyiniro banahuriyemo na Charly&Nina.


Iyi nyubako kandi yagiye yakira ibirori birimo nk'iby'uruganda rwa Bralirwa binyuze muri Coca-Cola, aho yafashaga abakunzi b'umupira kureba igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar.

Symphony Band niho yakoreye igitaramo cyabo cya mbere bari batumiye Rich Hassani wo muri Nigeria, Yemi Alade na Sauti Sol niho bataramiye… Yewe ni byinshi.

Amakuru avuga ko iyi nyubako ikodeshwa Miliyoni 3 Frw, mu gihe ushaka kuhakorera igitaramo mu gihe cy'umunsi umwe.


5. BK Arena

Kuva Banki ya Kigali yashora Miliyari 7 Frw ikagura kwitirirwa iyi nyubako mu gihe cy'imyaka irindwi iri imbere, yabaye isibaniro ry'ibitaramo by'abahanzi.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bitegeye neza urubyiniro. Kuva mu 2022, yiganje cyane mu hantu havuzwe habereye ibitaramo bikomeye.

Ingero ni nyinshi, nawe uribuka nk'igitaramo cya Israel Mbonyi yamurikiyemo album ze ebyiri, aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wujuje iyi nyubako.

Yewe n'igitaramo cya Diamond cyari kuba ku wa 23 Ukuboza 2022, niho cyari kubera n'ubwo cyasubitswe ku munota wa nyuma.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Miliyoni 33 Frw zari zimaze kwinjira, zivuye mu bantu baguze amatike. Bamaze kuyasubizwa!

Itsinda rya Hill Song, ishami ryo mu Bwongereza niho ryongeye gukorera igitaramo. Binjije Miliyoni 50 Frw yavuye mu baguze amatike.

Intumwa y'Imana Apôtre Dr. Paul Gitwaza aherutse kuhakorera amasengesho, yambukiranyije umwaka wa 2022 ari kumwe n'abakristu ba Zion Temple.

James na Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta', niho bakoreye igitaramo cyabo cya mbere.

Habereye igitaramo cya Rap City, 'Rwanda Rebirth Celebration' cyatumiwemo The Ben, icy'umufaransa Tayc yakoreye i Kigali nyuma yo kwishyurwa Miliyoni 80 Frw, Chop Life umunya-Nigeria Tecno yaririmbyemo atasuzumye ibyuma kubera ko yigeze kwamburirwa i Kigali, icya Bruce Melodie yizihiza imyaka 10 mu muziki.

East African Party yahariwe abahanzi 12 bo mu Rwanda, Sauti Sol yasize ibyishimo i Kigali n'ibindi umuntu atarondora. Iyi nyubako yanabereyemo imikino ya Basketball n'iya Volleyball.

Iyi nyubako ikodeshwa nibura Miliyoni 17 Frw ku munsi umwe- Ibiganiro mugirana n'ubuyobozi bishobora kuba imbarutso yo kugabanyirizwa.

Hari ahandi hantu habera ibitaramo kandi tutirengagije nka Kigali Serena Hotel, M Hotel hakodeshwa hagati ya Miliyoni 1-1.5 Frw, Marriott Hotel, L'Espace Kacyiru n'ahandi. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124963/harimo-ahishyurwa-miliyoni-17-frw-ahabera-ibitaramo-nka-bk-arena-nahandi-hakodeshwa-angahe-124963.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)