Ibya Moses Turahirwa wambitse abakomeye mu Rwanda byafashe indi ntera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideri ikomeye inambika abarimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, aherutse kugaragara mu mashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n'abandi bagabo [ubutinganyi], ibintu bisanzwe bihabanye n'umuco nyarwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho y'amasegonda 59 agaragaza uyu musore asambana n'abagabo babiri, ndetse yakomeje gushyirwaho igitutu, bamwe mu bakoresha izi mbuga bamushinja gusebya umuco w'igihugu cyamubyaye.

Byatumye Turahirwa yisobanura, avuga ko aya mashusho yafashwe mu myiteguro ya filimi yise Kwanda, agaragaza ko yagiye hanze bikozwe n'abandi bantu bamwibye konte y'urubuga rwa Snapchat.

Yagize ati : 'Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n'aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filimi iri gufatirwa mu Butaliyani, ndetse n'abakinnyi ba filimi b'Abataliyani n'inzu z'imideli zagizweho ingaruka n'iki kibazo."

Turahirwa yakomeje kwisobanura, ari na ko akomeza gushyirwaho igitutu, bigera aho konte yakoreshaga ku rubuga rwa Twitter ivaho. Umushakisha asubizwa ati : 'Iyi konti ntibaho.'

Uyu munyamideli wadodeye imyambaro abiganjemo abakomeye mu gihugu ndetse n'abashyitsi basura u Rwanda, yakurikirwaga kuri Twitter n'abarenga 6.300.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibya-Moses-Turahirwa-wambitse-abakomeye-mu-Rwanda-byafashe-indi-ntera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)