Ibyavuye mu Iperereza ku Barundi 24 bafungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ifungwa ry'aba Barundi ryemejwe n'Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Nabakka S.Claire, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyagarukaga ku byaranze icyumweru gishize.

ACP Nabakka S.Claire yavuze ko aba Barundi 24 bafashwe tariki 29 Ukuboza 2022 ubwo bari mu modoka nto itwara abagenzi yari yanarengeje umubare w'abagenzi yemerewe gutwara dore ko hari harimo abagenzi 26 muri bo hakaba harimo Abarundi 24.

Yagize ati 'Tugendeye ku byagaragajwe n'iperereza abo Barundi 24 bari batutse mu bice bitandukanye byo mu Ntara zinyuranye zo mu Burundi baje muri Uganda ku mpamvu z'akazi.'

Abarundi batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza, naho umushoferi ndetse na kigingi we bari babatwaye, bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.

Polisi ya Uganda ivuga ko aba Barundi bari bagiye mu bikorwa by'ubucuruzi birimo nko gukora mu tubari, kubyina imyindo zireshya abantu mu nzu z'utubyiniro ndetse n'uburaya.

Iki gipolisi kandi kivuga ko cyagiye gitahura ibikorwa by'ubucuruzi nk'ibi byakorwaga n'Abashinwa, Abahindi, Abanyekongo ndetse n'abo muri Sudani y'Epfo, babaga bafite ibikorwa by'ubucuruzi bitemewe byahabwagamo akazi abaturutse mu bindi Bihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Ibyavuye-mu-Iperereza-ku-Barundi-24-bafungiye-muri-Uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)