Impaka ku cyemezo cyafatiwe Abaganga mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2022 niyo yemeje ko amasaha y'akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y'akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n'imwe.

Mu itangazo Minisiteri y'Ubuzima yashyize hanze ku Cyumweru tariki 1 Mutarama mu 2023, yavuze ko abakora mu nzego z'ubuzima bo batarebwa n'iki cyemezo ko ahubwo bazakomeza gukurikiza gahunda yari isanzwe.

Nyuma y'iri tangazo abakora muri uru rwego bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batanyuzwe nabyo ndetse basaba ubuyobozi bwa Minisiteri kongera kubanza kujya inama nabo kuko bakwiye kungukira kuri iyi gahunda ya Leta.

Umwe mu baganga b'abahanga u Rwanda rufite mu birebana no kubaga akaba n'Umuyobozi w'Ishami ry'abaganga babaga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali Prof. Faustin Ntirenganya, yagaragaje ko hari hakwiye kubaho kubagisha inama no koroherezwa mu kazi.

Ati 'Ntimwibagirwe kugisha inama abakora mu nzego z'ubuzima. Ni byiza gushaka uburyo bwiza. Dukeneye guhuza neza uburyo bwo kwita ku barwayi n'inshingano zo kwita ku muryango n'abana. Abakora mu nzego z'ubuzima nabo bafite abana bajyana ku mashuri.'

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ku wa 30 Ukuboza 2022 byakoze inama y'Ubuyobozi yigaga ku masaha y'akazi mashya n'igihe azatangirira gukurikizwa yemeza ko azatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2023.

Yemeje ko ari amasaha umunani guhera saa mbili za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe za nimugoroba. Muri iyi nama kandi abayobozi ba serivisi zitangirwa muri ibi bitaro basabwe gukora ku buryo zizajya ziboneka mu gihe cy'amasaha 24 kuri 24 iminsi yose.

Umuganga mu bitaro bya CHUK na we yagaragaje kutanyura n'iri tangazo ritavugwaho rumwe atanga n'inama y'icyakorwa.

Ati 'Iri tangazo rishya ku masaha y'akazi ku bakora mu nzego z'ubuzima rirababaje. Abakora muri uru rwego nabo bafite imiryango ikeneye kwitabwaho. Dukunda akazi kacu ariko ubufatanye burakenewe mu kuganya umuhangayiko.'

Yakomeje agaragaza ko hashobora gukorwa amatsinda rimwe rigatangira akazi saa tatu za mu gitondo rikageza saa moya z'umugoroba irindi rikagatangira saa moya z'umugoroba kugeza saa tatu za mu gitondo cyangwa bakajya basimburanwa saa mbili n'igice ni ukuvuga kuva 8:30-7:00 z'umugoroba no kuva saa 7:00 z'umugoroba kugera saa mbili n'igice.

Yagaraje ariko ko hari n'uburyo bashobora kongererwa umushahara, cyangwa bakishyurirwa amasaha bakoze arenga ku yagenwe n'ibindi bitandukanye.

Mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y'u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Musonera Gaspard, yavuze ko imirimo na serivisi zikenerwa cyane bitazahagarara ariko aho bishoboka abakozi bakoroherezwa.

Ati 'Nta gihindutse, ni ukuvuga ngo nshobora kuba ndi mu kazi ntabasha kwita ku muryango wanjye ariko ejo bikazashoboka bitewe n'icyo cyemezo cy'Inama y'abaminisitiri gihuza akazi dukora n'imibereho y'umunyarwanda.'

Nyuma y'impaka z'urudaca zakuruwe n'itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, yahise itegura uburyo bwo gutangaza Umucyo kuri ibi nkuko byatangajwe n'Umuvugizi wayo, Niyingabira Mahoro Julien, mu kiganiro yagiranye na bagenzi bacu ba IGIHE.

Niyingabira yavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2022 abakora mu nzego z'ubuvuzi bazaba bamaze kumenya byinshi kuri iyi ngingo kuko Minisitiri w'Ubuzima agiye kubitangaho umucyo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-ku-cyemezo-cyafatiwe-Abaganga-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)