Imyambarire ya Robertinho ubwo yahabwaga akazi na Simba SC yibajijweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri nk'umutoza mushya wa Simba SC.

Uyu yasinyiye iyi kipe nyuma y'iminsi mike atandukanye na Vipers SC yari yahesheje Shampiyona n'itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Imyambarire ya Robertinho kuri uyu wa 03 Mutarama 2023 yibajijweho cyane kuko ihuye niyo yari yambaye ubwo yazaga muri Rayon Sports muri 2018.

Kuwa 16/06/2018,Robertinho yerekanwe muri Rayon Sports yambaye ikoti rya Khaki, n'Umukandara ushaje bituma benshi bibaza impamvu yawuhisemo.

Kuri uyu wa 03/01/2023 muri Simba SC nabwo yari yambaye ikoti rya Khaki, n'Umukandara ushaje kandi udahinduka nyuma y'imyaka 5.

Ibi bintu abatoza benshi barabikora kuko Diego Simeone byagorana ko yakwambara indi myenda itari umukara gusa mu kazi cyo kimwe na Joachim Loew w'Umudage.

Robertinho agomba guhita ajya muri Zanzibar ahari kubera Mapinduzi Cup 2023 bityo akarushaho gukurikira abakinnyi ikipe ifite bari gutozwa na Juma Mgunda.





Byahuriranye cyangwa hari ikibyihishe inyuma?



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imyambarire-ya-robertinho-ubwo-yahabwaga-akazi-na-simba-sc-yibajijweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)