Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee, yakebuye ababyeyi batita ku mikurire y'abana babo. Yatunze agatoki benshi mu barimo n'abitwa ko bajijutse nyamara ugasanga abana babo bangirika, bakagwingira bitewe no kutitabwaho, haba mu byo babagaburira n'ibindi byangiza ubuzima bwabo bakiri impinja bitewe no kutitabwaho.
Visi Meya Uwiringira, yibukije ababyeyi baba abagabo n'abagore ko kubyara ari kimwe ariko no kwita ku mwana, kumenya ibyo arya, gukirikirana imikurire ye ari ikindi kindi kandi gifite uruhare rukomeye ku mibereho ye y'ahazaza n'ubwenge azagira.
Yatanze urugero rw'umubyeyi w'umugore(atavuze amazina) bahuye, w'umusirimu kandi ujijutse, wari ufite umwana w'umwaka n'amezi 8 apima ibiro bisaga 12, aho ngo amurebesheje ijisho yabonaga umutwe w'umwana ari munini kandi hasi agenda anyunyuka( ananuka), bigaragara ko ari kugwa mu mirire mibi.
Abajije Uyu mubyeyi igihe aherukira ku mujyanama w'ubuzima cyangwa kwa muganga gupimisha umwana, yamusubije ko aheruka kwa muganga amukingiza urukingo rw'umwaka n'igice, ko kandi abona umwana we nta kibazo ngo kuko abona yigirira Apeti( umuhate mu kurya), 'akiyibagiza ko iyo nayo ishobora kuba imwe mu mpamvu iganisha umwana mu mirire mibi'.
Visi Meya Uwiringira, yibukije ababyeyi ko kugwa mu mirire mibi k'umwana bidaterwa gusa n'uko ibyo kurya ntabyo cyangwa se byabaye bike, ko ahubwo no kurya cyane rimwe na rimwe bitajyanye n'ibyo umubiri ukeneye bishobora kugwisha umwa mu mirire mibi. Yasabye ababyeyi kwita ku bana cyane mu myaka ibiri ya mbere kuva bavutse, haba mu byo bagaburirwa n'ibindi.
Yakebuye kandi Ababyeyi, abibutsa ko bakwiye kwita ku kwegera Abajyanama b'Ubuzima n'ibigo by'ubuvuzi kugira ngo bapimishe abana barebe imikurire yabo niba ijyanye n'uko bikwiye kuba biri. Yabibukije ko ubwenge bose barata babukomora ku burere no kwitabwaho n'Ababyeyi, ko nabo bakwiye kubigenzereza batyo abo bibaruka ndetse bo bakarushaho.
Ati' Ubu bwenge turata, bwose bukomoka ku burere cyangwa ku kwitabwaho twahawe n'Ababyeyi bacu kuva ugisamwa kugera ugize imyaka 2. Munsi y'imyaka ibiri niho umwana agwingirira'. Yakomeje abasaba kutirara mu byo basabwa kuko Leta yo ibyayo iba yabiteganije, ko kandi aribo ba mbere barebwa n'uburere bw'abana.
Muri iyi nama y'inteko y'Abaturage, ababyeyi bakanguriwe kugana amarerero abegereye, bakajyana yo abana babo bari munsi y'imyaka 5, by'umwihariko ku bafite abahuye n'ibibazo by'imirire mibi n'igwingira kuko bibafasha gukangura ubwonko bwabo no kubitaho kugira ngo bakure uko bikwiye. Bibukijwe kandi ko kuvukira mu rugo rufite ibyo kurya bihagije atari igisobanuro cyo kurya ibikwiye ku mwana, ko hakwiye kubaho kumwitaho no kumenya ibijyanye n'ibyo akeneye muri we. Banibukijwe kandi ko ijisho ryonyine ridapima umwana, ko ari byiza kwegera Abajyanama b'Ubuzima.
intyoza