Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR Women Basketball Club yamaze guha amasezerano umukinnyi wahoze ayikinira Kantore Sandra uzwi ku izina rya Do Mi, uyu mukinnyi akaba agarutse mu ikipe yahozemo mbere yo kwerekeza muri REG WBBC.

Nk'uko byagaragaye ku mafoto ikipe ya APR WBBC yashyize hanze, Kantore Sandra yagaragaye afashe umwambaro w'iyi kipe ye nshya yasinyiye amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi ni umwe mubakinnyi b'umukino w'intoki bakomeye hano mu Rwanda bitewe n'ubuhanga yagiye agaragaza mu mikino itandukanye yakinnye hano muri shampiyona.

Nyuma yo kuva muri iyi kipe ya REG WBBC, Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko REG yaraye ihaye amasezerano abandi bakinnyi 4 bashya.

Muri abo bakinnyi bahawe amasezerano ni Micomyiza Rosine uzwi nka Cissé, Rutagengwa Nadine, Mwizerwa Faustine na Munezero Ramula, aba bose bakaba bakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda.

Amakipe atandukanye arimo kwiyubaka ategura umwaka mushya w'imikino wa 2023, nk'uko ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, FERWABA ryabitangaje, shampiyona izatangira tariki ya 21 Mutarama 2023.

The post Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kantore-sandra-uzwi-nka-do-mi-yerekeje-muri-apr-wbbc-avuye-muri-reg-bbc-yahise-yishumbusha-abandi-4-ba-the-hoops/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kantore-sandra-uzwi-nka-do-mi-yerekeje-muri-apr-wbbc-avuye-muri-reg-bbc-yahise-yishumbusha-abandi-4-ba-the-hoops

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)