Kantore Sandra yubuye amaso agaruka mu ikipe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR WBBC ni imwe mu makipe afite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma n'ikipe ya REG WBBC.

Ni muri ubwo buryo APR WBBC ikomeje kugenda ishakisha abakinnyi batandukanye bayifasha kugera kuri iyo ntego yayo aho ku ikubitiro yahise isinyisha Kantore Sandra umwe mu bazi uko uburyohe bw'iki gikombe bumera.

Kantore Sandra yagarutse mu rugo

Kantore Sandra ni umukinnyi ukina nka "Point guard" wamenyekanye cyane mu ikipe ya Berco Stars mbere yo kwerekeza muri APR WBBC yakiniye imyaka umunani.

Uyu mukobwa abenshi badashidikanya ku bushobozi n'ubuhanga bwe, nyuma yo kumara igihe kirekire adakina kubera imvune agatakaza umwanya mu ikipe ya APR WBBC, ni bwo yahisemo gusinyira ikipe ya REG WBBC muri 2021. 

Mu gihe yamaze muri iyi kipe ya REG WBBC, Kantore Sandra yafashije ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona batsinze ikipe ya APR WBBC. 

Kantore yasinye amasezerano y'umwaka umwe

Muri shampiyona ya Basketball y'uyu mwaka w'imikino wa 2021/22, ikipe ya APR WBBC yatsinzwe ku mukino wa nyuma n'ikipe ya REG WBBC. 

Kantore Sandra ari mu bakinnyi bagoye cyane ikipe ya APR WBBC  mu mikino 5 ya kamarampaka bahuyemo n'ikipe yakiniraga ya REG WBBC abifashijwemo cyane n'uburambe afite muri iyi shampiyona.

Nyuma yo kuba iya gatatu mu marushanwa y'akarere ka gatanu (zone5), APR WBBC ikubutse mu mikino nyafurika aho yasoje idatsinze umukino n'umwe. 

Agarutse gufasha APR WBBC kwiharira ibikombe mu Rwanda

APR WBBC niyo kipe yubakiyemo izina cyane 

Yaje kuva muri APR WBBC yerekeza muri REG WBBC 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124495/kantore-sandra-yubuye-amaso-agaruka-mu-ikipe-ya-apr-wbbc-amafoto-124495.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)