Kirenga Saphine yasezeranye mu mategeko-AMAFO... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda yahawe amakuru y'uko uyu mukobwa yagiye gusezerana mu murenge nyuma y'aho uyu musore bagiye kurushinga yasesekaye mu Rwanda mu minsi yashize, ndetse Kirenga akajya kumwakira ku kibuga cy'indege.

Uwaduhaye amakuru yagize ati ''Imyiteguro y'ubukwe bwa Kirenga igeze kure, ndetse ejo bundi nibwo uyu musore yaje mu Rwanda undi ajya kumwakira ku kibuga cy'indege. Bamaze igihe bakundana ariko banze ko bijya hanze. Ubu nabwo bavuye gusezerana mu murenge.''

Yakomeje avuga ko atazi neza igihe aba bombi bazakorera ubukwe bwo gusezerana imbere y'Imana cyangwa se aho bazabukorera, gusa 'igihari cyo nzi buri hafi'. Banze guhita bashyira hanze amakuru yose.

Kirenga agiye kurushinga nyuma y'aho mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko, mu buryo butunguranye Sebera Eric bakundanaga icyo gihe yazanye impeta y'urukundo [Fiançailles] ayambika uyu mukobwa, inshuti n'abavandimwe bose babireba.

Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko 'ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango', ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.

Uyu mukobwa yamaze imyaka igera kuri itatu yambitswe impeta y'urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa kugeza muri Mata 2018 ubwo byamenyekanaga ko Uwineza Ruburika Nicole [Mama Beny] ukina muri City Maid yamutwaye uyu mugabo.

Sebera Eric wari wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda, ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa 'Sakabaka'; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyitwa 'Seburikoko'.

Ubutumire bwo gusezerana mu murenge 


Akanyamuneza kari kose 

Kirenga amaze igihe mu rukundo n'uyu musore uba hanze y'u Rwanda

Ubwo Kirenga n'umugabo we basezeranaga 




Kirenga n'umukunzi we barebana akana ko mu jisho 


Vuba cyane barakora ubukwe 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124582/kirenga-saphine-yasezeranye-mu-mategeko-amafoto-124582.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)