Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuliza Charles [KNC], yavuze ko Kyovu Sports igikomeye yakora ku ikipe ye ari ukunganya ndetse ko iciriritse cyane kuba yumva ko bayibye nyamara imaze imyaka myinshi muri shampiyona kurusha Gasogi.
Ibi yabitangaje nyuma y'umukino amakipe yombi yanganyijemo 0-0 mu mukino wari washyuhijwe n'abayobozi ku mpande zombi ariko igikomeye cyawubayemo kikaba guhusha ibitego ku mpande zombi.
KNC yagize ati "Guhusha ibitego bidahushwa.Uyu mukino twakabaye twawutsinze mu gice cya mbere n'ibitego nka bitatu.Twarase ibitego byinshi,wabonaga ko ntabwo wari umunsi wacu.
Mbere na mbere ndabanza no gushimira Kiyovu kuko nicyo gikomeye yakora [kunganya] kandi wabonye ko banishimye.Kubona inota rimwe kuri Gasogi ni byiza kuri bo."
KNC yavuze ko babuze abakinnyi bakomeye barimo Malipangu ariko ashimira ababasimbuye kuko ngo bitwaye neza ndetse anaboneraho gushimira abo baguze.
Abajijwe ku magambo y'abafana ba Kiyovu Sports bavuze ko Gasogi United yateguye uburyo kwiba umukino,KNC yagize ati "Icyo abayovu barizwa nacyo ni iki?.Ikibazo Abayovu bagize,bagiye mu kabari,bishimira intsinzi umukino utaraba,bavuga amagambo sinzi niba ari abapfumu bababeshye,numvaga bazanamo iby'imisarani n'ibindi,...Ntekereza ko n'ibintu perezida wabo yagiye kubabeshya,ababeshyera ahantu mu kabari baragenda babifata nk'ihame ariko Gasogi n'ikipe nkuru kuri Kiyovu nubwo imaze imyaka myinshi.
Sinibaza ukuntu n'imyaka Kiyovu imaze ivuga ngo Gasogi United yayiteguye,ibyo nabyo biteye isoni n'agahinda.Birakwereka ukuntu Kiyovu iciriritse.
Gasogi United ni yo imaze gutsinda Kiyovu Sports imikino myinshi mu icyenda yahuje amakipe yombi. Iyi kipe yo ku Gasozi ka Gasogi yatsinzemo itanu, Kiyovu y'abanyamujyi itsinda umwe, amakipe yombi anganya 3.
Iri nota rimwe ryatumye Kiyovu Sports yicara ku mwanya wa mbere by'agatenganyo n'amanota 31, AS Kigali ifata uwa kabiri n'amanota 30, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 29.
Mu mukino wabanjirije uyu saa 12:30,kuri uyu wa Gatanu, Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 3-2 birimo kimwe cya Hakizimana Muhadjiri.
Imikino iteganyijwe mu mpera z'icyumweru
Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023
AS Kigali vs Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)
Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi, 15:00)
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023
Rutsiro FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
Bugesera FC vs Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)
APR FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)
Ku wa Kabiri, tariki 24 Mutarama 2023
Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)