Kuvanga urukundo nakazi: Idindira ryiteramb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birababaza cyane gushora imbaraga zacu ngo twiteze imbere, tukigomwa ibyiza kubw'ahazaza hacu, tukibabaza twiyima bimwe by'ingenzi dukeneye kubwo kureba kure ngo dutegure ejo heza maze tukazasanga ibyo twubatse bivunanye, impamvu nyamukuru yo gusenyuka kwabyo ari twe twabigizemo uruhare, tukazitwa rya zina rya Barihima.

Biragora gukora ibintu bitandukanye mu gihe kimwe. Bamwe barabikora bakabishobora ariko abandi bikabananira, bityo bigatera ibibazo bibangamira ibyo bikorwa byabo.

Bamwe bavuga ko inkundo z'iyi minsi zigoranye kuzijyamo uri mu kazi cyane cyane mu bucuruzi, ngo kuko abantu b'iki gihe aho gukunda umuntu bakunda ibyo atunze! Nk'uko bisigaye bivugwa, ngo biragoye gukunda ukennye muri iyi minsi. 

Bamwe mu bo twabonye cyangwa twumvise barahombye bava ku isoko, kubera igihombo batewe n'abakunzi babo. Aho amarangamutima yawe kuyagenzura uri kumwe n'umukunzi bikunanira ugatanga ibyawe kugira ushimishe uwo ukunda, nyamara ukirengagiza ko usubiza inyuma ibikorwa bya bizinesi yawe.

Iyi ndwara byagaragaye ko yiganje mu rubyiruko muri ba bandi bakiri mu myaka mito bataragira inshingano nyinshi, ariko babaho nk'abadatekereza ku hazaza, bimwe bita ngo 'abaho nk'uzapfa ejo'. 

Ariko si urubyiruko gusa kuko n'abakuze bibabaho, ugasanga umugore cyangwa umugabo ahirise buzinesi. Hari n'abagabo b'abacuruzi bahomba kubera baca inyuma abagore babo, bagaha abana b'abakobwa amafaranga kugira ngo baryamane.


Umusore  witwa Sindikubwabo James utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, utarifuje ko hagaragazwa amashusho ye, yaduhaye ubuhamya bw'ukuntu yakennye kubera umukobwa bakundanaga, akamufasha kwaya umutungo we bikarangira bizinesi yari afite ya butiki ihombye akabura n'amafaranga yo kwishyura inzu yo kubamo.

Yagize ati 'Nari nitunze kubera butiki yanjye ndetse nari ntunze umuryango wanjye, nshobora no kwiha icyo nshaka cyose. Nari mfite inzozi zo kuzashinga urugo mbiheshejwe na butiki yanjye. Nabonaga bishoboka kuko nabonaga inyungu nyinshi, kandi nakoreraga ahantu heza mfite abakiriya benshi kandi nari naratangije igishoro gifatika. Nari mfite buri kimwe gikenerwa muri butiki, nteganya no kuyagura cyangwa ikambyarira ibindi bikorwa.'

Yatubwiye ukuntu umukobwa yihebeye ariwe wabaye intandaro yo guhomba kwe, ariko nyuma atubwira ko ahanini byatewe n'uburangare bwe no gukunda buhumyi.

Yagize ati 'Uwo mukobwa nakunze yarikundaga, ndetse agakunda ubuzima buhenze kandi nta kazi agira. Bikaba ngombwa ko icyo akeneye cyose akinsaba, kubera ko namukundaga numvaga ntacyo namwima, maze nawe kuko yabonaga mukunda cyane bikamuha imbaraga zo kunyifuzaho icyo akeneye cyose. Kuko iyo namuhakaniraga ansabye amafaranga yararakaraga nanjye nkababara, ngahitamo kuyamuha ngo adakomeza kubabara cyangwa akanyanga.'

Uyu musore yakomeje kujya ashimisha umukobwa akunda amuha amafaranga, rimwe na rimwe bakayasangira basohokanye. Iyo umukobwa yabaga yagize nk'isabukuru umusore yatakazaga amafaranga angana n'ayamuviramo igishoro, utibagiwe impano za hato na hato ku bakunzi.

Ubwo yaganiraga n'InyaRwanda.com yifuje gutanga inama ku rubyiruko ndetse no muri rusange, kubijyanye no kumenya kujya mu rukundo uri mu kazi ndetse yavuze ko cyane abwira urubyiruko, kuko aribo bakora aya makosa yamuteje igihombo.

Yagize ati 'Urukundo nicyo kintu nabonye cyangiriza ubuzima bw'umuntu, iyo atarutwaye neza. Gukunda ni byiza no gukora ni byiza, kandi byose birajyana kuko ntabwo wavuga ngo  ugiye gukora akazi nikarangira nibwo uzakunda, cyangwa ngo uvuge ngo ngiye gukunda nzakora nyuma, byose birajyana. 

Reka twige gushishoza mu byo dukora, kandi amarangamutima ntaduteshe umuronko. Biba byiza uhisemo umukunzi cyangwa umwunganizi ureba kure kandi ukunda gukora, aho kuguhombya akagufasha kongera inyungu yawe.'

Yasoje avuga ko yabonye isomo kandi atakongera gukora ayo makosa yakoze, ahubwo ko yize isomo ry'ubuzima. Abwira n'igitsinagore gukunda gukora bakigira, kuko kutibeshaho kwabo byatuma bisanga bajyanywe mu zindi ngeso nk'ubusambanyi, kubera ko babaha ibyo batakwishakira.

Hari ingero nyinshi z'abantu bari kwicuza kubwo gufata imyanzuro idahwitse no kwitwara nabi, ndetse no kubaho ubuzima budafite intego. Niba umukunzi wawe atakugira inama nzima, bisobanuye ko n'umuryango mwagirana yawangiriza. Mureke kuko nta hazaza he ahubwo uhite mo umuntu muzima, muzafatanya urugendo rwo kwiyubaka.


Aho guha umuntu amafaranga, mufashe kubona ibyo akora yishakire aye yakoreye.

Amafaranga yo muri bizinesi ntabwo ari ayo kujya kubyinira mu rungano no kujyanira abatarayavunikiye, ahubwo akomeza kwifashishwa mu bindi bikorwa byunganira ubwo bucuruzi bwawe, kugeza ugeze ku rwego rufatika. 

Kora bike byiza, aho kuvanga byinshi ukabura na kimwe. Ibyo dukora byose bigenda neza iyo tubikoranye ubwenge n'ubushishozi, kandi dufite ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro ihamye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124521/kuvanga-urukundo-nakazi-idindira-ryiterambere-rirambye-124521.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)