Mu mukino wa gishuti, ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze ikipe ya Al Nassr yihuje na Al Hilal zo muri Saudi Arabia. Uyu mukino watangiye gukinwa saa moya z'ijoro, ubera kuri King Fahd International Stadium yo muri Saudi Arabia.
Ikipe ya Paris Saint-Germain ifite abakinnyi bakomeye ugereranyije n'aya makipe abiri niyo yatangiye iri hejuru, bituma ku munota wa 3 gusa Lionel Messi afungura amazamu. Al Nassr na Al Hilal bakimara gutsindwa igitego bahise bajya ku gitutu, cyane cyane kuri Cristiano Ronaldo washakaga gutsinda igitego cya 1 mu ikipe nshya yagiyemo.
Ku munota wa 33 byaje kumuhira asimbuka cyane agiye gutsinda igitego, ariko umuzamu wa Paris Saint-Germain arazamuka amukubitana n'umupira. Ku munota wa 34 umusifuzi yahise atanga penariti maze kizigenza Cristiano Ronaldo ayitereka mu nshundura, igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.
Ikosa Cristiano Ronaldo yakorewe rikavamo penariti
Paris Saint-Germain yari yabanjemo abakinnyi bayo bakomeye, nyuma yo kwishyurwa batangiye kwataka cyane. Ku munota wa 40, Kylian Mbappé yinjiranye ba myugariro ba Al Nassr na Al Hilal ashaka gutsinda igitego ariko biranga. Ku munota wa 43 Kylian Mbappé yahereje umupira Marquinhos, ahita atsinda igitego cya 2 cya Paris Saint-Germain.
Iminota isanzwe y'igice cya mbere yarangiye hongerwaho iminota 5 y'inyongera, ku munota wa 2 Paris Saint-Germain yabonye penariti ariko Neymar arayirata. Nyuma y'umunota umwe gusa Cristiano Ronaldo yakosoye Neymar, Â ashyira umupira ku mutwe uragenda ukubita igiti cy'izamu uragaruka ahita asobyamo, igitego cya 2 cya Al Nassr na Al Hilal kiboneka gutyo.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2 bya Paris Saint-Germain kuri 2 bya Al Nassr na Al Hilal.
Lionel Messi yishimira igitego cya 1 ari kumwe n'abandi bakinnyi
Igice cya kabiri cyatangiye Kylor Navas ahura n'akazi gakomeye, bitewe n'amashoti akomeye y'abasore ba Al Nassr na Al Hilal. Al Nassr na Al Hilal batatse bibagirwa kurinda izamu, ku munota wa 54 Sergio Ramos yatsinze igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappé wabanje kubyinisha ba myugariro.
Cristiano Ronaldo yishimira igitego
Nyuma y'iminota 3 gusa abasore ba Al Nassr na Al Hilal bahise batsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Hyun-Soo Jang, ku mupira wari uvuye muri koroneri. Kylian Mbappé wari wahize igitego kuva kare, ku munota wa 60 yatsinze igitego cya 4 kuri penariti.Â
Nk'ibisanzwe mu mukino wa gishuti abakinnyi bakomeye ku ruhande rwa Paris Saint-Germain bavuyemo hinjiramo abandi, ndetse na Cristiano Ronaldo yasimbujwe bituma umukino ugabanya umurego wari uriho.Â
Ku munota wa 78 Ekitike yatsinze igitego cya 5, yinjiye mu kibuga asimbuye Kylian Mbappé. Umukino ugiye kurangira Anderson Talisca yatsinze igitego cya 4 cya Al Nassr na Al Hilal, bituma umukino urangira Paris Saint-Germain ariyo iyoboye n'ibitego 5-4.
Cristiano Ronaldo na Lionel Messi