M23 yafashe utundi duce #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirwano yo ku wa kabiri yasize umutwe wa M23 wigaruriye Nyamilima na Buramba muri Gurupema ya Binza mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Kiwanja.

Ni Imijyi mito yagenzurwaga na Maimai ifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bahungiye i Nyakakoma.

Uyu mutwe kandi wigaruriye ahitwa Tshabavu n'uduce byegeranye turi mu birometero icumi uvuye i Kisharo hasanzwe hari mu maboko y'abandwanyi bayobowe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Muri kariya gace, FARDC n'ihuriro ry'imitwe bifatanyije bagerageje kwirwanaho no kwishyira hamwe ariko M23 ibarusha ingufu amaguru bayabangira ingata.

Bamwe mu basirikare ba Leta bafashwe na M23 bavuze ko barushijwe imbaraga bakisanga mu biganza byayo.

Basobanura ko boherejwe ku rugamba kurwanya uyu mutwe ngo woherejwe n'u Rwanda guhungabanya amahoro muri RD Congo.

Kuri uyu wa gatatu imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 uri gusatira umupaka wa Ishasha mu mirwano itoroshye.

Amakuru yizewe vuga ko ibyo kuva mu duce M23 yafashe yisubiyeho nyuma yo kubona ko ari umukino w'ingabo za EAC na Leta ya Congo udateze kugera ku mahoro arambye.

Umutwe wa M23 usaba ko haba ibiganiro na Leta ya Congo kugira ngo hashyirwe akadomo kubyatumye begura intwaro.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yafashe-utundi-duce

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)