Martin Fayulu n'ihuriro rye bibasiye Perezida Tshisekedi wizeye ingabo za EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ihuriro LAMUKA ririmo abanyapolitiki bakomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nka Martin Fayulu, ryanenze Perezida Antoine Felix Tshisekedi,wizeye ko ingabo z'Umuryago wa Afurika y'Iburasirazuba zagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wa LAMUKA, Prince Epenge,yavuze ko 'misiyo yo kurinda abana b'abanye-Congo biri mu biganza by'Abanye-Congo ubwabo ndetse na Polisi',aho kuba izi ngabo z'amahanga.

Uyu muvugizi yabwiye Okapi ko 'Kuba Felix Tshisekedi yaremeye ko ingabo zo mu bihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziza kurinda abana ba Kivu y'Amajyaruguru na Ituri bigaragaza ko adafite icyerekezo cy'umutekano '.

Prince Epenge kuri we yatunguwe no kuba Umukuru w'Igihugu yarafashe icyemezo cyo kuvugana n'ingabo za Sudani y'Epfo kandi nayo idahagaze neza.

Yagize ati ' 'Iki gihugu kikiri gito (avuga Sudani y'Epfo),yavutse mu 2011, leta idashinze imizi. Ni leta mu by'ukuri idafite igisirikare gihamye kuko igisirikare cyayo kivanze n'abahoze mu mitwe y'itwaje intwaro.'

Kuri uyu muyobozi , asanga Tshisekedi ari nkaho ari mu mukino w'amahirwe akoresheje imbaraga z'ibihugu by'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.'

Kugeza ubu Ingabo za FARDC zikomeje gukozanyaho na M23 ariko izi ngabo za EAC ntizirajya ku rugamba ndetse ntabwo inshingano zazo zirasobanuka neza.

Umukuru w'izi ngabo,Gen.Nyagah akomeje kugirana ibiganiro na M23 kugira ngo ive mu duce yari yarafashe turimo Kishishe na Rytshuru.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/martin-fayulu-n-ihuriro-rye-bibasiye-perezida-tshisekedi-wizeye-ingabo-za-eac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)