MINISPORTS yabonye umunyamabanga mushya wahoze ari umusifuzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonkuru Zephanie wabaye umusifuzi mpuzamahanga ni we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbura Shema Maboko Didier wirukanywe muri Nzeri 2022.

Zephanie yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB) kuva 2019 kugeza tariki ya 6 Ukwakira 2022 ubwo yasezererwaga kuri uyu mwanya na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame kubera amakosa y'akazi yakoze.

Inama y'Abaminisitri yateranye ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul yashyze abayobozi mu myanya itandukanye aho yongeye kugirira Niyonkuru Zephanie icyizere imugira umunyamabanga uboraho muri Minisiteri ya Siporo.

Muri 2019 ni bwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) asimbuye Emmanuel Hategeka wari uherutse kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Niyonkuru Zephanie akaba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w'igitambaro) akaba afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu yakuye muri Kaminuza y'i Londres [SOAS University of London].

Undi wahawe inshingano ni Nshimiyimana Alex Redamptus wahoze ari Komiseri ushizwe amarushanwa muri FERWAFA aho yagize Umuyobozi ushizwe ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo.

Niyonkuru Zephanie yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-yabonye-umunyamabanga-mushya-wahoze-ari-umusifuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)