Miss Nishimwe Naomie mu magambo asize umunyu yifurijwe isabukuru n'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Michael Tesfay, umukunzi wa Nyampinga w'u Rwanda 2022, yafashije umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza amubwira amagambo meza y'urukundo.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije amafoto harimo imwe bari imbere y'umunara wa Cé La Vie i Dubai, amakuru akanavuga ko ari ho aba bombi bari.

Tesfay yagize ati "isabukuru nziza ku mugore w'agatangaza mu buzima bwanjye. Ni ukuri ukwiye ibyiza, nzakomeza kugirana ibihe bitazabagirana na we, ndagukunda."

Muri Mata 2022 nibwo aba bombi byamenyekanye ko bari mu munyenga w'urukundo, kuva icyo gihe ntabwo buri umwe yahishaga amarangamutima ye ku wundi.

Kuva icyo gihe ni kenshi bagiye bagaragara umwe yaherekeje undi mu bikorwa bye nk'aho muri Nzeri 2022, Naomie yaherekeje Michael muri Gabon mu kwagura ibikorwa by'ikompanyi ye yitwa Be Space Group aho yashyize umukono ku masezerano y'imikoranire na Bizcotap.

Tesfay yifurije isabukuru nziza umukunzi we Naomie
Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-mu-magambo-asize-umunyu-yifurijwe-isabukuru-n-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)