Moses yongeye gutigisa impuga nkoranyambaga kubera ibyo yavuze ku ifoto ye ari i Paris #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Moses Turahirwa usanzwe ari umuhanga mu byo guhanga imideri akaba yaranashinze inzu yayo izwi nka Moshions yambika abakomeye, mu minsi ishize yateje impaka kubera amashusho yagaragayemo.

Ni amashusho yagiye hanze mu cyumweru gishize, ndetse uyu musore we yiyemerera ko ari we ugaragaramo, aboneraho gusaba imbabazi abo byakomerekeje.

Moses Turahirwa ubu noneho yashyize hanze ifoto ari mu Murwa mukuru w'u Bufarana i Paris, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti 'La prostituée à Paris.' Bishatse kuvuga ngo 'Indaya [y'umukobwa] i Paris.'

Bamwe bongeye guhagurukana uyu musore wiyise 'Indayakazi', bavuga ko akomeje guhonyora umuco nyarwanda, mu gihe hari n'abavuga ko bamushyigikiye.
Ubwo uyu musore yasabaga imbabazi ku mashusho agaragaramo akora ibiteye isoni, yavuze ko ariya mashusho ari ayagize film igamije ubushakashati ku myororokere y'Ingagi.

Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y'u Rwanda, umwe mu batanze ibitekerezo kuri ariya mashusho, yavuze ko inzego zishinzwe kurengera umuco, zikwiye guhaguruka zikamaganira kure ibi byakozwe n'uyu musore, na we yizeza ko agiye gutura igitambo cyo gusaba intsinzi kuri ibi yise 'Guhenera u Rwanda'.

Uyu Mupfumu wakoresheje ikinyarwanda kiremereye, yagize ati 'Guhenera Igihugu ni amahano matindi yatera ubuvukasi, amahano agomba kamaramahano i Rwanda, utitambiriye ntanagire gitambirirwa yatera amatega mu nzira ngo aha ni uburenganzira kandi ayirenze nyine ? None ni akadogo. Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda aratura igitambo cyo gutsinda akabi.'

Umunyemari KNC na we ari mu bamaganye ariya mashusho, avuga ko yari asanzwe afite ishati yaguze mu nzu y'imideri ya Moshions, bityo ko agiye guhita ayitwika.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Moses-yongeye-gutigisa-impuga-nkoranyambaga-kubera-ibyo-yavuze-ku-ifoto-ye-ari-i-Paris

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)