Mu cyiswe 'RAPORO' Amerika yakije Umuriro hagati y'u Rwanda na Congo, yitsa kuri RDF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itangazo iki gihugu cyasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, nyuma y'iminsi mike hasohowe raporo y'impuguke za Loni ku mutekano muri RDC.

Iyo raporo yagaragaje ibintu bitandukanye bikomeje gutuma umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeza kuba muke birimo imikoranire hagati ya FARDC n'imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, imvugo z'urwango zibasiye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu n'ibindi.

Raporo y'impuguke za Loni, yagaragaje ko FARDC ikorana n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, raporo yagaragaje ko inyeshyamba za FDLR zagiye zirwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara iri kurwana na M23.

FDLR kandi ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi. Amerika yamaganye ubu bufatanye isaba imitwe yitwaje intwaro yose kuzishyira hasi.

Itangazo rigira riti 'Twamaganye ubufatanye bw'ingabo za FARDC n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR nk'uko bigaragazwa na raporo. Twamaganye kandi twivuye inyuma ibitero by'imitwe yitwaje intwaro bigabwa ku ngabo za Loni (Monusco) ndetse n'ibikorwa by'iyicarubozo, gufata ku ngufu n'ibitero byibasira abasivili bikorwa n'imitwe yitwaje intwaro byatumye benshi bahunga'.

Iki gihugu kandi cyatunze urutoki u Rwanda kivuga ko rufasha umutwe wa M23 nk'uko raporo ibigaragara, kirusaba guhagarika ubufasha bwose ruha M23 no gukura ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC.

Leta y'u Rwanda imaze igihe ihakana gushyigikira uwo mutwe, ikavuga ko ibyo M23 irwanira ari ibibazo by'Abanye-Congo ubwabo kandi byavuye ku kutubahiriza amasezerano uwo mutwe wari waragiranye na Guverinoma.

Hashize igihe Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bibasirwa cyane muri RDC, aho batotezwa, bagakorerwa ibikorwa by'iyicarubozo ndetse bakanicwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impungenge zitewe n'ubwiyongere bw'amagambo y'urwango no kwibasira abandi baturage b'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, zisaba abayobozi ba Congo gukomeza kwamagana izo mvugo no guhana abazivuga n'abahohotera abaturage.

Itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko zishyigikiye imirongo yashyizweho n'abakuru b'ibihugu bya EAC na Angola, mu kuvugutira umuti ibibazo by'umutekano muri RDC, by'umwihariko mu nama ya Luanda yabaye kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Bigendanye n'ibyemejwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na Angola, Leta zunze Ubumwe za Amerika zasabye abayobozi mu karere k'ibiyaga bigari n'imitwe yitwaje intwaro gushyira mu bikorwa imyanzuro myinshi yafashwe yo kurangiza intambara by'umwihariko iya Luanda yo kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zibukije umutwe wa M23 kurekura uduce twose wafashe nk'uko biteganywa n'inama ya Luanda, zinasaba indi mitwe yose guhagarika imirwano igashyira intwaro hasi ikajya mu biganiro biyihuza na Guverinoma ya RDC.

Kuwa 23 Ugushyingo 2022 nibwo i Luanda muri Angola habereye inama y'Abakuru b'Ibihugu yigaga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.

Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by'umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n'ebyiri.

Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w'ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubra mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n'ingabo za EAC, iza MONUSCO n'iza leta.

Inkunga mu bya politiki n'ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy'imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

Imitwe y'iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n'indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk'uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

Nyuma y'inama ya Luanda, habaye ibiganiro by'abanye-Congo, mu cyumba cya hotel Safari Park Hotel i Nairobi, aho imitwe yitwaje intwaro 53 yaganiraga na Guverinoma ya RDC ku muti w'amahoro arambye mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

Ibi biganiro byari bihurije hamwe imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika. M23 ntabwo yatumiwe nubwo ari yo igaragara cyane nk'ihangayikishije Leta ya Congo.

Ibiganiro bya Nairobi byavuyemo imyanzuro irimo guhagarika imirwano kw'imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho na RDC, EAC n'imitwe yitwaje intwaro kugira ngo hakurikiranwe uburyo abarwanyi b'iyi mitwe bafunzwe nta byaha bashinjwa bashobora kurekurwa ndetse iyi mitwe ikarekura abana bari mu gisirikare bakakivamo.

Umutwe wa M23 uherutse gushimangira ko witeguye gusubira inyuma ukava mu duce wafashe, aho ku ikubitiro wavuye muri Kibumba ndetse ko witeguye no gushyikiriza Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACRF) Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, kuri uyu wa 5 Mutarama 2023.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-cyiswe-RAPORO-Amerika-yakije-Umuriro-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo-yitsa-kuri-RDF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)