Mu butumwa Keza yanyujije kuri status ye ya Whatsap yasabye abantu kwirinda gutwarwa n'ibyo The Trainer ari gutangaza mu bitangazamakuru bitandukanye kandi ko ari 'Ikirura cyambaye uruhu rw'intama '.
Uyu mukobwa witegura kwibaruka imfura yarengejeho ko bitarenze amasaha 48 [Iminsi 2] araza gutangaza ukuri ku biri kuvugwa na The Trainer usanzwe atoza abantu imyitozo ngororamubiri.
Mu magambo ye yagize ati: ''Ndarambiwe pe ndanananiwe, nirinze kugira icyo mvuga ariko ibi bimaze gufata indi ntera, haba ibinyamakuru bimwe na bimwe ndetse n'ababyihisha inyuma bagashaka kwigira abatagatifu, Guys mureke gushukwa n'ibyo mwumva cyangwa mwabonye ngo mutwarwe n'amarangamutima y'ikirura kiyambitse uruhu rw'intama. Bitarenze amasaha 48, ibi ndaza kubisobanura kuko maze kurambirwa. Mugire umunsi mwiza.''
Muri Kamena 2021 ni bwo iby'urukundo rwabo byaje kujya hanze. Nyuma The Trainer nk'uwari wafashe iya mbere asaba urukundo Keza, yateye intambwe amwambika impeta amusaba ko bazabana, hari muri Mata 2022.
Gusa urukundo rwabo rwaje kurangwa n'ibizazane byanabaviriyemo gutandukana muri Nzeri 2022. Nyuma ni bwo hamenyekanye ko Keza atwite ubu akaba yitegura kwibaruka umwana wabo nubwo batagikundana.