Uko iminsi yicuma niko umwaka wa 2023 nawo ugenda ukura ndetse ukwezi kwa mbere kwawo kurarangiye. Hagati aho ni na ko n'amakuru y'imyidagaduro agenda anyuranamo mu mpande zitandukanye.
Mu Rwanda, imyidagaduro ishingiye ahanini ku muziki. Muri uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwawo kwa mbere, umuziki wagize amakuru atandukanye arimo indirimbo zagiye hanze, ibirori n'ibitaramo byakozwe n'abahanzi batandukanye.
Muri abo bose Meddy ni we wavugishije abatari bacye nyuma y'uko ashyize indirimbo hanze yiswe 'Grateful', abari bamukumbuye ari benshi bakongera kumwumva n'ubwo bisa nk'aho inyota ari bwo yarushijeho kuba nyinshi.
Uyu muhanzi yavuzweho amakuru atandukanye arimo no kuba yaba ngo asigaye akubitwa n'umugore, ibintu yahakaniye kure. Hanakwirakwiye ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana, avuga ko atari uwe.
Mu gihe abantu bari batangiye kwizihirwa bazi ko ari umwana we, Meddy yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko atari umukobwa we na Mimi bise Myla Ngabo.
The Ben na we yongeye kuvugisha abatari bacye ubwo yagaragaraga ari kumwe n'umukunzi we mu birwa bya Maldives bitegura ku rushinga, aho bari bagiye mu biruhuko no kwizihiriza isabukuru y'uyu muhanzi.
Bruce Melodie na we ari mu bahanzi bihariye urupapuro rw'imbere rw'ibinyamakuru bitandukanye bishingiye ku ndirimbo zitandukanye yakoze.
Hari n'ibikorwa bifite aho bihuriye n'umuziki yagaragayemo ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael no kubasha gusurwa na Harmonize wamaze iminsi bari kumwe mu duce dutandukanye twa Kigali.
Juno Kizigenza na we ari mu banyuze abakunzi b'umuziki mu ndirimbo zitandukanye harimo iyo yakoranye na Bwiza iri mu zikunzwe. Ni indirimbo yitwa 'Soja'. Ni byinshi byabaye mu muziki nyarwanda.
Gusa hari n'ibindi bisata birimo imideli nabyo byarushijeho kuzamuka cyane mu ruhando rw'imyidagaduro ahanini bishingiye ku nkuru za Turahirwa Moses washinze inzu ya Moshions.
Uyu musore yavuzweho amakuru menshi bitewe n'amashusho n'amafoto y'ubwambure yabanje kwemera ko ari ubwe, ubundi aza kubihakana avuga ko ari ibintu byakozwe mu buryo bunyuranije n'amategeko.
Gusa ibyo byavugishije benshi bari mu nzego zitandukanye binakurizaho bamwe gutangira kutibonamo imyambaro ikorerwa mu Rwanda, nyamara ibi byarushagaho kuzamura izina rya Turahirwa Moses.
Umukobwa witwa Munezero Christine na we ari mu bo mu birebana n'imideli bagarutsweho cyane nyuma y'uko acanye umucyo mu birori by'imideli bya Paris Haute Couture.
Mu birebana n'ubwiza, Miss Nishimwe Naomie n'umukunzi we Michael Tesfay bahaye abantu amakuru menshi bishingiye ku buryo urukundo rwabo rukomeje kugenda ruba rwiza.
Aba bombi bajyanye mu biruhuko by'isabukuru ya Miss Naomie i Dubai nyuma baza no kwizihizanya isabukuru ya Michael mu bice bitandukanye birimo Musanze na Rubavu.
Ku rundi ruhande, inkuru ya Prince Kid wari ufite mu biganza gukurikirana iby'imitegurire ya Miss Rwanda, na we yongeye kugarukwaho cyane ubwo havugwaga ko nyuma yo kugirwa umwere habaye kujurira akaba azongera gusubira kuburana kuwa 10 Werurwe 2023.
Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen na Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou, bari mu bakobwa bavuzweho cyane muri Mutarama bitewe n'umubano bafitanye na Harmonize bijyanirana n'imiterere n'ubwamamare bafite ku mbuga nkoranyambaga.
Havuzwe kandi ubukwe bwitezwe na benshi muri uyu mwaka wa 2023, akaba ari ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa wamwitangiye cyane ubwo yari mu gihome.Â
Habaye ibitaramo bitandukanye by'abanyarwanda nabyo byatanze ibyishimo birimo icy'Ibihame by'Imana, Ruti Joel yasogongerejemo abantu kuri Album ye, igitaramo cya Papi Clever & Dorcas n'icya Israel Mbonyi wajujue BK Arena, gusa iki cyo cyabaye kuri Noheli mu 2022 ariko niyo yari inkuru muri Mutarama.
Mu birebana na filimi, uwitwa Bijou wamamaye muri Bamenya na Alliah Cool umaze kuba ubukombe muri filime nyarwanda, buri umwe yibarutse umwana, ibintu byanyuze abatagira ingano babakunda.
Amakuru y'ibyamamare byagarutsweho mu kwezi Mutarama ni menshi.Â
Ni muri ubwo buryo twabateguriye amwe mu mafoto yaranze ibyamamare bitandukanye muri Mutarama 2023, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo n'ayo bagiye bafotorwa mu bikorwa byihariye bitandukanye.
Uwicyeza Pamella uri mu bakobwa bagarutsweho cyane muri Mutarama 2023The Ben na Pamella bakomeje kuryoherwa n'urukundo byanigaragaje ubwo bajyanaga mu birwa bya MaldivesDabijou, izina rye ryazamutse cyane mu myidagaduro bitewe n'inkuru z'urukundo rwe na Harmonize no kuba azagaragara mu mashusho y'indirimbo ya YAGOTurahirwa Mosese washinze Moshions yihariye byo ku rwego rwo hejuru ukwezi kwa MutaramaMiss Nshuti Muheto Divine ari kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bya Guverinoma
Kayumba Darina igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 yinjiye mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro, akunze kuba ari kumwe na Miss MuhetoJojo Breezy waciye agahigo ko kuzuza indirimbo 100 yayoboye mu 2022Ange Dababy na Zilha bongeye kugaruka mu rukundo Meddy na Mimi bongeye kugaruka cyane mu myidagaduro bikuruwe n'amakuru bahakaniye kure yo kuba uyu muhanzi ngo akubitwa n'umugore we ndetse n'indirimbo nshya yashyize hanzeIsrael Mbonyi yatangiye umwaka neza birushaho ubwo yakoreraga ibitaramo i Burundi na AustraliaAlliah Cool yibarutse umwana w'umuhungu nyuma yuko yasoje umwaka wa 2022 mu bihe byiza yujuje umuturirwa Â
Isimbo Noeline yagarutse mu bitangazamakuru nyuma y'uko atangaje ko yibagishije amabere ngo arusheho gutera neza
Nyuma yo gusoreza 2022 mu Bwongereza, Kate yongeye kugaruka mu Rwanda aho amaze iminsi agaragara mu mafoto ari kumwe n'ibyamamare nka Bruce Melodie na Keza JoanahRocky Kimomo uri mu basobanuzi bahagaze neza na M Irene, bari mu bitabiye amasengesho yo gusabira igihugu ku nshuro ya 28
Mutesi Jolly ari mu bagize umugisha wo kwitabira amasengesho yo gusabira igihuguÂ
Urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay rukomeje kuryoha no gutanga amakuru menshi mu myidagaduro
Bijou muri Mutarama yibarutse ubuhetaAbabyinnyi bagize Itorero Intayoberana bakoze igitaramo cyizaPapi Clever n'umugore we Dorcas bamuritse Album y'indirimbo 300Babo yakoresheje ibirori byo kwishimira umwaka inzu ye y'imideli imazeItorero Ibihame by'Imana bakoze igitaramo cy'amateka Ruti Joel yaserutsemo nezaIserukiramuco Iteka ryagaragayemo imbyino n'imyambaro myiza
Olga Bae amafoto ye yarahererekanijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga
Mukunzi Yannick na Joy basanzwe bafitanye abana 2 basezeranye kubana akaramataYolo The Queen yaravuzwe cyane binyuze ku nkuru ze na Harmonize n'ibindi bitandukanye yagiye asangiza abamukurikira harimo no gushyiraho igiciro cy'ibihumbi 500Frw ku wifuza nimero ya telefone yeShaddyboo yagarutsweho mu bihe bitandukanye yaba amakuru avuga ku bana be n'iby'urukundo rwe na Meddy Saleh kimwe na Manzi bari mu munyenga w'urukundo
Kecapu yagaragaje ko yashimye urugo ndetse yitegura kwibaruka
Izina Shemi ryinjiye mu mitwe y'abakunzi b'umuziki nyuma y'ubuhanga yagaragaje mu ndirimbo 'Peace of Mind' no kumenyekana ko ari umwishywa wa The Ben ndetse no kuba yanatangiye ku myaka 4 aririmba indirimbo ze muri StudioBruce Melodie n'umujyanama we bari mu bavuzweho amakuru arimo kurwana banagira umugisha wo gusurwa na Harmonize
Bwiza na Juno Kizigenza basoje ukwezi kwa Mutarama bakozemo cyane banashyize hanze indirimbo bakoranye bise 'Soja'Ukwezi ka Mutarama 2023 Davis D yaravuzwe cyane ashyira hanze indirimbo anamurika anashyira gakingirizo ku isoko