Mu mafoto 32, imiterere n'uburanga bw'umunyamideli byatumye umukinnyi w'Amavubi ahitamo gusezerera ubugaragu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Monica wamenyekanye nka Muni Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga, ni we munyarwandakazi w'umunyamideli wigaruriye umutima wa Ally Niyonzima, umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ukinira Bubamuru mu Burundi.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati aheruka kwambika impeta y'urukundo uyu mubyeyi w'umwana umwe amusaba ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakimarana.

Monica usanzwe uba muri New Zealand bitewe n'urukundo amukunda, yahise abyemeza atazuyaje.

Muri 2019 ni bwo aba bombi batangiye gukundana, gusa muri 2020 Muni Boss Lady ni we watangaje bwa mbere ko ari mu rukundo na Ally Niyonzima.

Monica yavukiye mu Rwanda, Intara y'Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu, afite umwana umwe yabyaranye na Kapaya Christus bari barashakanye ariko akaza kwitaba Imana.

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Muni Boss Lady na Ally Niyonzima



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-32-imiterere-n-uburanga-bw-umunyamideli-byatumye-umukinnyi-w-amavubi-ahitamo-gusezerera-ubugaraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)