Mu butumwa yandikanye akababaro kenshi ku mbuga nkoranyambaga, DJ Brianne avuga ko nta kintu na kimwe yifuza kongera guhuriramo na Social Mula.
Uyu munyamuziki utasobanuye neza ikibazo yagize, yanditse ati "Mu gahinda kenshi n'amarira menshi nandikanye ibi, Imana izambabarire sinzagire ibintu cyangwa ikintu nongera guhuriramo n'umuhanzi Social Mula."
Dj Brinne na Social Mula bari guhurira mu gitaramo mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022, ari nabwo ibibazo avuga byavutse.
Yagarutse kuri sosiyete ya Nad Progress Ent yamutumiye mu bitaramo yari afite i Burayi, avuga na bo batari shyashya. Yageze aho agomba kubategerereza arababura, amara amasaha abiri yose mu bukonje yabuze umufasha.
Mu butumwa bw'amashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuganye ikiniga cyinshi ko atazi aho ari, gusa ashimira Imana yamubaye hafi akaba yabonye abamufasha.
Yagize ati "Maze amasaha abiri mu bukonje ntegereje, sinzi niba aho ndi ariho nakagombye gutegerereza ha nyaho, mbega byanshanze pe, ndabona Isi yanyikaragiyeho, mu by'ukuri simbizi pe."
"Hari abantu King Pazzo yampuje nabo, nibo bari kujya bambaza aho bigeze, niba nabonye imodoka intwara, niba namenye aho ndi, hano hantu harakonje cyane ku rwego utakwiyumvisha."
DJ Brianne avuga ko ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022 ryamubereye ribi cyane ku buryo adateze kuryibagirwa.
Ati "Iri joro rya tariki 31 Ukuboza 2022 ryambereye ribi cyane, nzapfa ntaryibagiwe, mwa bantu mwe iyo hatabaho Imana ikidushyizeho amaboko ngo ngire King Pazzo wamfashije, mwari kuzumva ngo DJ Brianne yarabuze cyangwa yarapfuye."
"Aho ndi simpazi, gusa aho muri bubonere ibi navuze, ndaba ndi muzima kandi meze neza kuko ndaba mbonye internet, ibindi Imana indinde nzabaha amakuru yose umunsi nagarutse."
Kugeza ubu ntacyo Social Mula aratangaza kuri ibi bivugwa, gusa amashusho ari ku rubuga rwa Nad Progress Ent yerekana ko yari mu gitaramo mu ijoro ryakeye.
Dj Brianne na Social Mulla berekeje i Burayi ku wa 25 Ugushyingo 2022, bafite igitaramo i Hannover mu Budage ku wa 30 na 31 Ukuboza 2022.
Akigera i Burayi, uyu mukobwa yateguje abakunzi be ko azataramira mu bindi bihugu birimo u Bufaransa,u Bubiligi, Pologne, Suède n'ahandi.
Bitanganyijwe ko uyu munyamuziki azataha mu Rwanda hagati ya tariki 5 na 10 Mutarama 2023.
Uko biri kose ntabwo Imana irankuraho amaboko.🙏🙏😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 pic.twitter.com/QYNSiruaSP
â" DeejayBrianne (@BrianneDeejay) January 1, 2023