Mugisha werekeje gukina muri Amerika ntazibagirwa umunsi atwarwa kuri sitasiyo ya polisi akiri umwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Emmy ukina umukino wa Tennis, wabonnye 'Scholarship' yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Bethel University abikesha uyu mukino, ahamya ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rwa se wa bo.

Ni umusore w'imyaka 21, yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro i Kanombe, ni imfura mu muryango w'abana 3. Ababyeyi be bose aracyabafite.

Yatangiye gukina umukino wa Tennis muri 2012 yishimisha, nyuma ni bwo yaje kubona ko afite impano ya yo.

Yakiniye IPRC Kigali Tennis Academy na Extreme Tennis Academy yo mu Mujyi wa Ismaila mu Misiri ari na ho yaboneye amahirwe yo kujya gukina muri Canada akinira iyi Kaminuza.

Uyu musore werekeje muri Canada ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, yabwiye ISIMBI ko itandukaniro ryo gukina mu Rwanda no hanze ya rwo ari imitegurire.

Ati "Nasanze itandukaniro ryo mu Rwanda no hanze, akenshi bibanda kugutegura abana cyane kurusha ibindi bintu byose kuko baba bareba ejo hazaza, ikindi usanga bafite amafaranga, bafite abaterankunga benshi."

Avuga ko akimara kumenya ko yabonye amahirwe yo kujya kwiga 'Computer Science' muri iyi Kaminuza anayikinira yishimye cyane kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka kuri we, bikaba bizamufasha kuzamura urwego rwe.

Ati "Nkimara kumenya ko nabonye iyi Scholarship, nabyakiriye neza cyane, narishimye kuko ni zo nzozi nari mfite ubundi nkitangira gukina Tennis, nabonaga abantu ku mateleviziyo muri za Kaminuza bakina nkumva ni ibitangaza bidashobora kumbaho, mbonye aya mahirwe narishimye numva ko Tennis izangeza kure hashoboka. "

"Bizamfasha kuzamura urwego rwanjye kuko nzaba nkinana n'abakinnyi bakomeye, ikindi nkafasha ikipe yanjye gutwara igikombe."

Agaruka ku buzima bwe bwite, yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane ari urupfu rwa se wa bo, n'aho icyamushimishije ari 'Scholarship' aheruka kubona.

Ati "ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ni igihe natakazaga 'Uncle' wanjye uvukana na papa, yari inshuti yanjye. Ikintu cyanshimishije cyane mu buzima ni ukubona aya mahirwe yo kujya gukinira iyi Kaminuza ibyari inzozi kuri njye bigahinduka impamo."

Mu buto bwe ikintu ajya yibuka kikamusetsa cyane ni uburyo akiri umwana yatwawe kuri polisi nyuma yo kumena ikirahure cy'imodoka ya 'Coaster'.

Ati "ikintu cya mbere kijya kinsetsa cyane, nk'iri umwana ni igihe nari ndimo kuva ku ishuri ndi kumwe na murumuna wanjye noneho nyura kuri coaster nkubitaho ibuye ikirahure cy'imbere kirameneka, bahise banjyana kuri sitasiyo ya polisi, nararize cyane numvaga bitaribuze kuvamo ikibazo."

Mugisha Emmy ashimira umuryango we cyane wamufashije mu rugendo rwo gukina Tennis yaba mu nama no mu bushobozi, ashimira federasiyo y'uyu mukino ndetse n'umutoza wa IPRC Kigali.

Mugisha Emmy ku myaka 21 yagiye gukina muri Canada



Source : http://isimbi.rw/siporo/mugisha-werekeje-gukina-muri-amerika-ntazibagirwa-umunsi-atwarwa-kuri-sitasiyo-ya-polisi-akiri-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)