Muhadjiri Hakizimana yatandukanye n'ikipe ye asinyira iyo mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Muadjiri yatandukanye n'ikipe ya AlKholood FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, akaba yamaze gusinyira Police FC yahozemo.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo Muhadjiri yerekeje muri iyi kipe, hari nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC.

Nyuma y'amezi 6 gusa akaba yamaze gusesa amasezerano n'iyi kipe kubera ikibazo cy'amikoro, yagarutse muri Police FC yahozemo.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yamaze gusinya amezi 6 muri iyi kipe y'abashinzwe umutekano, ni mu gihe mu mpeshyi y'uyu mwaka ateganya gusubira gukina hanze y'u Rwanda.

Umwe mu nshuti z'uyu mukinnyi bavugana umunsi ku munsi akaba yabwiye ISIMBI ko byarangiye yamaze gusinyira Police FC.

Hari nyuma y'uko umunyamabanga wa Police FC, CIP Obed Bikorimana abwiye ISIMBI ko mu gice kibanza cya shampiyona bahuye n'imvune nyinshi ariko benshi bakaba barakize, yemeje ko kandi bari ku isoko ndetse bagomba no kongeramo amazina akomeye yirinze kuvuga ayo ari yo.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali, Etincelles, APR FC na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Hakizimana Muhadjiri yasubiye muri Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-hakizimana-yatandukanye-n-ikipe-ye-asinyira-iyo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)