Mukansanga, Prince Kid, Melodie na Knowless m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo ni ngarukamwaka, bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakauru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo 'Isibo TV'.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

Ni ku nshuro ya gatatu bigiye gutangwa. Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze cyangwa se abigaragaje, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2022.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 rishyira kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023, ni bwo abanyamakuru ba Isibo Tv bakora mu biganiro bitandukanye batangaje ku mugaragaro abahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye.

Murenzi Emmalito uri mu bategura ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gutangaza abahatanye, mu gihe cya vuba bazatangaza amatora yo kuri internet.

Avuga ko amajwi yo kuri internet, azatangwa n'abagize Akanama Nkemurampaka, n'ibindi bizahuzwa hanyuma hatangazwe uwatsinze muri buri cyiciro.

Yavuze ko buri wese washyizwe muri ibi bihembo, hashingiwe ku bikorwa bye. Ati 'Ikintu cya mbere twashingiyeho ni imikorere ya buri umwe. Abantu babimenye ko The Choice Awards nta mahitamo ya kabiri igira. Icyo wakoze kigaragara bakagishyigikira bakagutora."

"N'ubwo tuba turi komite ariko komite ifata umwanya wo gukora ubushakashatsi, igahitamo abantu ikavuga iti bano bantu turabakoresha ku bw'iyi mpamvu.'

Yavuze ko ku nshuro ya gatatu bagiye gutanga ibi bihembo hari byinshi byo kwishimira. Ati 'Icyo twishimira cya mbere ni uko tutigeze twumva ikintu kijyanye no kujya impaka. Umuntu yumva ngo uyu bamwibiye, uyu ntiyari abikwiye. Ibintu byose tubishyira ku mugaragaro, tugashyiraho urubuga rwo gutoreraho, abafana bagatora, abagize Akanama Nkemurampaka bagakora ibyabo, hanyuma tugafata umwanzuro.'

IBYICIRO 12 BY'ABAHATANIYE IBIHEMBO BYA THE CHOICE AWARDS 2022

Uwahize abandi mu gutunganya amashusho y'indirimbo [Best Video Director of the year] harimo Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

Uwahize abandi mu kuvanga imiziki [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Briane na Nep Djs.

Umuhanzi Mushya w'umwaka [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

Inzu y'imideli yahize izindi y'umwaka [Best Fashion Designer of the year] harimo Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi ndetse na Style By Chriss Be.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mub'igitsinagore [Best Actress of the year] harimo Nadia, Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha na Rufonsina.

Umuhanzikazi wahize abandi w'umwaka [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

Indirimbo yahize izindi mu kugira amashusho meza [Best Video of the year] harimo Why ya The Ben, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

Icyiciro cy'uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], Mukansanga Salima, Coach Gael [Umujyanama wa Bruce Melodie], Mutesi Scovia na Mushyoma Joseph [Boubou].

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moise na Shabana Hussein Tchabalala.

Mu cyiciro cy'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine na Dorcas, James na Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

Icyiciro cy'umubyinnyi wahize abandi [Best Dance of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Mukansanga Salima aherutse kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo [CAN] n'icy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar 

 Prince Kid muri uyu mwaka yaravuzwe cyane nyuma yo gutabwa muri yombi. Ariko ku wa 2 Ukuboza 2022, Urukiko rwategetswe ko afungurwa, kuko ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwerekanaga ku byaha bwamuregaga 

Mu bihembo bya The Choice Awards, Bruce Melodie ahatanye mu byiciro bibiri: Muri 'Best Female artist of the year' no muri 'Best Video of the year'


 

Umunyamakuru Babu ukora ikiganiro 'The Choice' ubwo yari kumwe na Zaba Missed Call na Lynda Priya mu gutangaza abahataniye ibi bihembo


Abanyamakuru ba Isibo Tv, Emmalito na Giti Ketty ni bamwe mu batangaje ibyiciro by'abahataniye ibihembo














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124458/mukansanga-prince-kid-melodie-na-knowless-mu-bahataniye-ibihembo-the-choice-awards-124458.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)