Mukansanga Salima, umusifuzi mpuzamahanga wo mu kibuga hagati, ni umwe mu ishusho y'u Rwanda kuri ubu by'umwihariko muri Siporo nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika ndetse akaza no kugira agahigo kadasanzwe ko kuba umusifuzi  wa mbere w'umugore by'umwihariko muri Afurika wasifuye imikino y'igikombe cy'Isi, aho mu mwaka ushize yasifuye imikino yabereye muri Qatar.
Mukansanga Salima ibikorwa yagezeho byatumye ubu ari mu banyafurika bari guhatanira ibihembo bya Forty Under 40 Africa Award. Mukansanga Salima ahanganye n'abandi basiporotifu barimo Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga rusange wa rubanda muri Afurika y'Epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n'umuganga mu bya siporo muri Afurika y'Epfo.
Mukansanga amaze kuba ikimenyabose kubera imikino amaze gusifuraÂ
Kuri ubu amatora yo mu cyiciro ya siporo ari kubera kuri nacagha.com, ari naho wanyura ugatora umwe muri aba basiporotifu twavuze haruguru. Kuri ubu ubwo twandikaga iyi nkuru, Mukansanga Salima niwe wari uyoboye aya matora aho afite amajwi 47 ku ijana, agakurikirwa na Mmabatho Langa ufite amajwi 22, Dr Koketjo Tsebe ufite amajwi 19, naho Amine Zariat akaba afite amajwi 10 ku ijana.
Forty Under 40 Afurica Award ni igihembo baha abanyafurika bari munsi y'imyaka 40 bakora business, bakanibanda mu mikurire ya business n'inganda zikubiye mu kwihangira umurimo, abafite ibyo bagezeho mu gukora cyane kandi bakabikora bakiri bato.Â
Umuntu ujya muri iri rushanwa agomba kuba avuka muri kimwe mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, ikindi kandi agomba kuba atarengeje imyaka 40 cyangwa ariyo afite mu gihe cyo gutanga ibihembo.Â
Amina Zariat niwe mugabo uri guhatana muri siporo akaba ari nawe ufite amajwi makeÂ
Gutora abagomba guhatanira iki gihembo, byatangiye tariki 24 Ukwakira birangira tariki 16 Ukuboza 2022. Amatora y'abatoranyijwe yatangiye tariki 10 Mutarama akazasozwa tariki 28 Gashyantare, mu gihe igihembo nyamukuru kizatangwa tariki 25 Werurwe uyu mwaka.
Mmabatho Langa uhanganye na Mukansanga Salima
Dr Koketjo Tsebe nawe ari mu bahanganye na MukansangaÂ