Mukunzi Yannick wasubiye muri Sweden yasuye Yvan Buravan #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yannick Mukunzi waraye usubiye muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yasize asuye imva ya Yvan Buravan inshuti ye magara.

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022, ntabwo Yannick Mukunzi yagize amahirwe yo kumushyingura kubera ko yari muri Sweden mu kazi.

Yannick wari inshuti y'uyu muhanzi, aho bahuriye ku ishuri La Colombiere bigagaho Yannick ari mu irerero rya APR FC yari amaze iminsi mu biruhuko mu Rwanda akaba yarasuye imva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Yannick Mukunzi mu ijoro ry'ejo hashize tariki ya 19 Mutarama 2023 ni bwo yasubiye muri Sweden kwitegurana shampiyona na Sandvikens IF.

Yasuye imva ya Yvan Buravan
Bari inshuti magara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukunzi-yannick-wasubiye-muri-sweden-yasuye-yvan-buravan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)