Ni indiri yabanebwe! Koffi Olomide avuga ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yabigarutseho mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n'uwitwa Dr. Guy Karema. N'ubwo ikibazo yari abajijwe kitumvikana muri aya mashusho byumvikana ko uwamubazaga yamubazaga ku bibazo by'u Rwanda na Congo bikomeje gufata intera umunsi ku wundi.

Undi atangira asubiza ati ''Tugomba gutekereza gato. Ndibaza uko abaminisitiri bakora! Nta raporo cyangwa ibigaragaza imyanzuro bafashe mu nama bakoze? iyo ubajije Minisitiri icyo akora, aragusubiza ati 'ntakintu na kimwe'.''

Agaragaza ko abanye-Congo aribo ubwabo bikoraho, cyane ko ntawe ukunda igihugu cye ahubwo buri wese uhawe umwanya runaka ashyira imbere inyungu ze n'umuryango we.

Ati ''Akenshi iyo agizwe Minisitiri cyangwa umuyobozi mukuru; murumuna wa wa Minisitiri, inshuti ze z'abakobwa na  baramukazi be nibo bahabwa akazi. Ntushobora kubona abantu bashoboye mu kazi[…] ariko buri gihe buri gihe yewe Abanyarwanda, yewe Abanyarwanda.''

Agera ku gikunze gushinjwa u Rwanda cyo gusahura iki gihugu akomokamo, amabuye y'agaciro akibaza koko niba bibaho asigaye yo aho ajya.

Ati ''Niba abanyarwanda basahuye cyangwa bibye 20%, 10% cyangwa 30% by'amabuye y'agaciro. 70% byagiye he, 80% byasigaye biri he? Nibyo, ntabwo dukunda igihugu cyacu, umwanzi wa RDC n'Umunyekongo ubwe. Congo yahindutse igihugu cya za maguyi  n'ubunebwe.''

Koffi Olomide uheruka kuririmbira mu Rwanda mu 2021, mu gitaramo cye mbere  y'indirimbo ye ya mbere, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda agereranya na Paradizo.

Yasabye abitabiriye iki gitaramo kumufasha gushimira Perezida Kagame ku bw'ibyo amaze kugeza ku Rwanda. Yakomeje avuga ko yifuza ko igihugu cye, RDC, n'u Rwanda bibana neza mu mahoro.

Ati 'Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.'

Politiki n'imiyoborere mibi ni ryo pfundo ry'ibibazo bihejeje abanye-Congo mu bukene bw'akarande.

Ibi ni byo bituma amabuye y'agaciro y'iki gihugu n'indi mitungo kamere yirirwa isahurwa n'abitwa 'abafatanyabikorwa' ba Congo, ni ukuvuga ibigo biyacukura bikanayacuruza mu buryo bwa maguyi cyangwa se bwo gusahurira mu nduru.

Urugero, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 300$ igihugu cya Congo cyasinyanye na sosiyete zitandukanye zo mu mahanga zicukura cobalt, amafaranga akigarukira ku byacukuwe ni 3% andi ajya mu mifuka y'abanyamahanga batifuriza iki gihugu ineza.

RDC ifite umutungo kamere utarakorwaho ubarirwa muri miliyari ibihumbi 24$. Bituma iba  igihugu cya mbere gikize ku Isi hagendewe ku mutungo kamere wacyo mu gihe wose waba utunganyijwe.

Koffi yashinje abanye-Congo ubunebwe na za maguyi. Avuga ko aricyo gituma badatera imbere 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125565/ni-indiri-yabanebwe-koffi-olomide-avuga-ku-rubwa-congo-yambika-u-rwanda-mu-bibazo-byayo-125565.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)