Nta muvandimwe nari mfiteyo ntabwo nari kwihangana - Muhadjiri agaruka kugutandukana n'ikipe ye, ibyavuzwe byo kwirukanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Muhadjiri avuga ko yatandukanye n'ikipe ya AlKholood FC yo muri Saudi Arabia ku bushake ahanini hashingiwe ku birarane bari bamufitiye ariko nta muntu wamwirukanye nk'uko byavuzwe.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo uyu mukinnyi yasinyiye AlKholood FC ikina mu cyiciro cya kabiri amasezerano y'imyaka 2, nyuma y'amezi 6 baratandukana yigarukira muri Police FC yo mu Rwanda akinira uyu munsi.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Muhadjiri yavuze ko yagarutse mu Rwanda ku bushake, nta kipe yamwirukanye ndetse ko yari afiteyo n'andi makipe amushaka ariko ahitamo kuza mu Rwanda.

Ati "ndibaza ubushize nabivuzeho, njyewe naragarutse kubera ubushake bwa njye, mu ikipe yanjye yanarakinaga, hari ibyo tutumvikanaga mfata icyemezo cyo kugaruka kuko urebye nari mfite ikipe hariya ishaka ko nyikinira ariko ku giti cyanjye, umutima wanjye numvaga nshaka kugaruka nkakina aya mezi mu rugo nkareba ko namera neza kuko ntabwo mu mutwe nari meze neza."

Yakomeje avuga ko ikintu yapfuye n'ikipe ye ari ukumara amezi 2 adahembwa nubwo atabigira urwitwazo ariko na none ngo yumvaga ashaka kugaruka agakina mu rugo.

Ati "nta muntu wari kunyirukana kuko nakinaga imikino yose, nta mukino n'umwe ntakinnye, ikintu gihari ni uko twamaze amezi 2 tudahembwa ariko twaje kumvikana kuko njye nashakaga no kuhava kuko njye nari mfite n'andi makipe ariko numva nshaka gukina mu rugo kuko gukina hanze rimwe na rimwe ni stress."

Hakizimana Muhadjiri yakomeje avuga ko atakwihanganira kumara hanze amezi 2 akina ariko adahembwa kuko nta muvandimwe ahafite.

Ati "Navuga ko ari byo kuko njyewe namaze amezi abiri ntabona umushahara ariko ntabwo ari byo nakwitwaza kuko hari abahasigaye, nanze kwihangana kuko hariya ntabwo ari mu rugo, njyewe ntabwo nakina hanze amezi 2 ntahembwa, mu rugo nakwihangana kuko nanjya no kwa mushiki wanjye nkarya ariko si mu rugo, buri wese afite uko abyumva ariko nta muntu wanyirukanye."

Uyu mukinnyi yavuze ko yumvaga ashaka kuruhuka mu mutwe cyane ko yari afite ikipe imwifuza.

Ati "Numvaga nshaka kugaruka nkaruhuka mu mutwe, mu by'ukuri buri muntu afite uko yumva ibye ariko nari mfite ikipe nshobora kujyamo ariko nahisemo kuza hano."

Hakizimana Muhadjiri wemeza ko gukina hanze bisaba kwihangana, yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali, Etincelles, APR FC na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Muhadjiri yahise agaruka muri Police FC, yananiwe kwihanganira hanze yamaze amezi 2 adahembwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mama-nta-muvandimwe-nari-mfiteyo-muhadjiri-agaruka-kugutandukana-n-ikipe-ye-ibyavuzwe-byo-kwirukanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)