Nta n'inyoni itamba! Bwa mbere muri BK Arena... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo uyu muhanzi w'imyaka 40 yagombaga kugikora ku wa 28 Mutarama 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Diamond League Entertainment.

Abahanzi icyenda bo mu Rwanda n'aba-Dj batanu ni bo bagombaga guzasangira urubyiniro n'uyu muhanzi. 

Abo bahanzi barimo Bushali wanabanje ku rubyiniro, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Imiziki yavanzwe na Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs. Cyayobowe n'abashyushyarugamba Ange na Nario.

Demarco yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023. Igitaramo cye ntabwo abantu bagishamadukiye nk'uko ibindi biheruka mu mwaka ushize byari bimeze. 

Yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu biganiro hagati y'abantu ntabwo cyakunze kugarukwaho bigaragara ko uyu muhanzi atari akenewe cyane mu Rwanda.

Bitandukanye n'ibindi bitaramo byabereye muri BK Arena, ni ubwa mbere habaye icy'umuhanzi ukomeye nka Demarco iyi nyubako izwiho kwakira ibitaramo ikaba yambaye ubusa.

Ubusanzwe iyo hateganyijwe igitaramo muri iyi nyubako usanga mu gace iherereyemo abantu ari urujya n'uruza ariko kuri iyi nshuro uhereye mu masaha y'umugoroba byari ibisanzwe nta kanunu nk'ak'ahantu 'birabera' nk'uko bamwe babivuga mu mvugo z'ubu.

N'ikimwaro cyinshi abashyushyaruganga bageze ku rubyiniro ahagana saa yine batangira gufasha aba-Djs bavangaga imiziki gushyushya abantu. 

Umubare munini wabonaga ari abantu bambaye 'badges'  barimo abanyamakuru n'abandi bafite akazi muri iki gitaramo ku buryo ugereranyije muri BK Arena nta bantu na 20 bari barimo binjijye bishyuye.

Bushali ni we wabanje ku rubyiniro ameze nk'uwikiza aririmba iminota mike ahita avaho. Uyu muraperi yaririmbye ibihangano bye birimo 'Kinyatrap', 'Mukwaha', 'Ku Gasima' na 'Kurura' arangije arikubura aragenda.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Ariel Wayz, Kivumbi n'abandi. Ntabwo bikunda ko mu bindi bitaramo abahanzi barwanira kuririmba mbere kuko baba bavuga ko bikorwa n'abataramenyekanye basa nk'abakubura ikibuga ariko kuri iyi nshuro abahanzi babirwaniraga kugira ngo 'binyakure' bagende hakiri kare bajye mu bindi.

Demarco watumiwe nk'umuhanzi mukuru muri iki gitaramo asanzwe ari Producer, umwanditsi w'indirimbo unatunganya amashusho yazo. 

Azwi mu ndirimbo nka 'Fallen Soldiers', 'Love My Life', 'No Wahala' yakoranye na Akon na 'Runtown' aza gukundwa mu zindi nka ''Comfortable'', ''Bad Gyal Anthem'', ''Copulation'' n'izindi.

Yandikiye indirimbo abarimo Rihanna, Bounty Killer n'abandi. Muri Mutarama 2022, yabwiye ikinyamakuru Formidable ko afite intego y'uko uyu mwaka uzamusiga ahagaze neza mu muziki, yaba mu gushyira hanze indirimbo, gukora ibitaramo n'ibindi.

Uyu mugabo yavukiye mu gace ka Portmore, aho ku myaka 15 yari yatangiye kuririmba mu tubyiniro.

Agejeje imyaka 16 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yigiye ibijyanye no gutunganya indirimbo, cyane cyane izubakiye ku mudiho wa Hip Hop na Dancehall akora muri iki gihe.

Mu 2017, yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya Akon, Entreegre Recodrds/Konlive. Yaje kuyivamo maze tariki 6 Ukuboza 2019 ashyira hanze EP ye yise '2020 Vision. Ni mu gihe ku wa 16 Mata 2021 yasohoye Album yise 'Melody'.

Iyi album iriho indirimbo yakoranye n'abarimo Sean Paul yitwa 'My Way', umuraperi Sarkodie bakoranye iyitwa 'For you'.

Demarco amaze gutaramira mu bihugu bya Afurika birimo nka Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Tanzania, Guinea n'ibindi.Igitaramo cya Demarco cyabuze abantuDJ Tyga yashimishije bake beza bari bahari

Mc Nario ni umwe mu bashyushyarugamba bayoboye iki gitaramoBK Arena yari yambaye ubusa Ni ubwa mbere muri BK Arena habaye igitaramo abahanzi bakaririmbira intebe NEP DJS bashimishije abari bitabiriye Hari hitabiriye abantu wabarira ku mitwe y'intoki 

Abantu binjiye bishyuye ubaze neza ntibarenga 20


AMAFOTO: Sangwa Julien & Nathanael Muhirwa - InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125444/nta-ninyoni-itamba-bwa-mbere-muri-bk-arena-abahanzi-baririmbiye-intebe-gusa-amafoto-125444.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)