Umuntu utaragera muri Kongo cyangwa ngo abone amakuru ahagije kuri icyo gihugu, niwe wenyine ucyumva ibinyoma bya Leta ya Kongo bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.
Ingabo za Kenya zikigera mu burasirazuba bwa Kongo ntizatinze kubona ko M23 atari umutwe w'iterabwoba nk'uko Kinshasa ibivuga, ko ahubwo ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.
Nguko uko ingabo za Kenya zirinze kwijandika mu ntambara nk'uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabyizeraga ndetse bunakabyizeza abaturage, ahubwo izo ngabo zihitamo gutwara buhoro M23 no kyisaba kubahiriza, ku neza, imyanzuro igamije kugarura amahoro.
Uwo mutwe warazumviye, ndetse utangira kwivana mu duce dukomeye wari warigaruriye, nka Kibumba na Rumangabo, turi mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.
Ingabo za Kenya nazo zasezeranyije M23 ko nta musirikari wa Kongo uzakandagira mu duce ivuyemo, kuko byagaragaye ko FARDC idashoboye kurinda umutekano w'abaturage. Icyo si igihugu mu kindi?
Leta Kongo ibonye ingabo z'Umuryango w' Afrika y'Uburasirazuba zititeguye kwinjira mu mirwano kuko zamaze kumenya aho ukuri kuri, yiyambaje abacancuro b'Abarusiya, biba byongereye ibinyoro mu bibembe, ndetse bitesha agaciro ubutegetsi bwa Tshisekedi mu ruhando rw'amahanga.
Undi watahuye ko ibivugwa na Leta ya Kongo nta shingiro bifite, ni Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mu kibazo cya Kongo. Bwana Uhuru amaze gusobanukirwa ko M23 atari umutwe w'iterabwoba, mu cyumweru gishize yakiriye abayobozi ba gisivili n'aba gisirikari muri M23, bamusobanurira ko ari Abanyekongo bafashe intwaro ngo birwaneho, dore ko Leta y'igihugu cyabo ibafata nk'abanyamahanga, bagomba gusubira'iwabo' cyangwa bakicwa.
Amakuru yizewe avuga ko Uhuru Kenyatta yabwiye izo ntumwa ko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, zirimo n'iza Kenya, zitazanywe muri Kongo no kurwana na M23, ndetse abizeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, bukareka guhembera urwango, kandi bukayoboka inzira y'imishyikirano.
Ababikurikiranira hafi barahamya ko Perezida Tshisekedi yabuze ayo acira n'ayo amira. Aribaza uko azashyikirana n'abo yise 'umutwe w'iterabwoba', akanibaza ariko uko azakomeza kwinangira kandi abisabwa n'umuhuza Uhuru Kenyatta.
Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko ubu Tshisekedi ashakisha uko yahura na M23 mu ibanga, akagira ibyo yemerera 'Intare za Sarambwe' zitaramushishimura.
The post NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY'UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO. appeared first on RUSHYASHYA.