Biravugwa ko nta gihindutse umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame agomba gusinyira ikipe ya Bugesera FC aho agiye kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Uyu munyezamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda kandi akomeye, yari amaze amezi 6 nta kipe afite, ni nyuma yo gutandukana na Police FC.
Uyu mukinnyi uri mu bakuze muri shampiyona y'u Rwanda, amaze iminsi yitoreza muri Bugesera FC ndetse amakuru akavuga ko nta gihindutse agomba kuyisinyira amezi 6 ahwanye n'imikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23.
Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.
Yari amaze igihe nta kipe afite, ni nyuma y'uko Police FC imurekuye akabura indi kipe yahita imubenguka.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-igihe-nta-kazi-bakame-yaba-yabonye-ikipe-nshya