Nyuma yo kwirukanwa na Police FC, rutahizamu Twizerimana Onesme yanze kujya hanze ya Kigali ahitamo gusinyira Gorilla FC.
Mu ntangiriro z'uku kwezi ni bwo Police FC yatangaje ko yamaze gusezerera Twizerimana Onesme wari usigaje amasezerano y'amezi 6 ahanini bishiniye ku myitwarire ye.
Onesme byavugwaga ko ashobora gusubira muri Musanze Fc yagiriyemo ibihe byiza, byarangiye agumye i Kigali asinyira Gorilla FC.
Uyu rutahizamu wasoje igice kibanza cya shampiyona amaze gutsinda ibitego 5 ari na we watsindiye Police FC byinshi, yasinyiye Gorilla FC amasezerano y'amezi 6.
Twizerimana Onesme yasinyiye Gorilla FC
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kwirukanwa-na-police-fc-onesme-yanze-kuva-mu-murwa