Pasiteri w'Abadive yirukanye abari bambariye umugeni abashinja imyambarire idahwitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubukwe bwajemo kidobya ubwo umupasiteri mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ry'ahitwa Kisii muri Kenya yirukanaga abari bambariye umugeni abaziza ko atari abizera bo muri iri torero ndetse bambaye imyenda idakwiriye.

Ubu bukwe bwabaye kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022,bwajemo iyi kidobya ubwo pasiteri Jared Omwoyo yangaga ko abambariye umugeni binjira mu rusengero.

Ibi byabereye ahitwa Uasin Gishu County mu gihugu cya Kenya.

Mu mashusho yakwirakwijwe kuri Tik Tok,uyu mupasiteri yumvikanye agira ati "Mwumve,mwumve,ntabwo muraherekeza umugeni niba mutari Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi.Ndabyanze.

Imyambarire yanyu ntabwo ikwiriye.Muzabikore ahandi atari mu Badiventiste.Uyu n'umuhango wera,ntabwo itorero ryakwihanganira ibikorwa bitajyanye n'imyemerere yaryo."

Yahise ategeka abari bambariye umugeni gusohoka mu mbago z'urusengero kandi yemeza ko atari buze gusezeranya aba bantu igihe akibona abambaye gutyo.

Pasiteri Omwoyo yavuze ko yirukanye aba bambari b'uyu mugeni kubera ko batakoze ibyo Imana ishaka.

Muri ayo mashusho,aba bageni bumvikanye baterana amagambo na Pasiteri ariko yanze kubumva ategeka ko abo bakobwa bazanye basohoka bakajya kure.

Ati "Barasohoka cyangwa natse imodoka yanjye nigendere."Byarangiye asezeranyije aba bageni ariko ababambariye birukanwe nkuko Nairobi News dukesha aya makuru yabitangaje.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-w-abadive-yirukanye-abari-bambariye-umugeni-abashinja-imyambarire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)